Abayobozi bakuru muri Congo baravugwamo umwiryane

Inama y'Abaminisitiri muri Congo

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yikomye abayobozi muri  Guverinoma n’ibigo bya Leta avuga ko bagiye guhanwa by’intangarugero mu gihe muri bimwe mu bigo bya Leta havugwamo amakimbirane, kutubahana no kwihunza inshingano hagati y’abayobozi.

Imbuga zitandukanye z’amakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziratangaza ko Perezida Tshisekedi yaba ateganya gukora impinduka mu buyobozi bukuru bw’iki Gihugu yaba mu nzego za gisirikare no mu bakozi bo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Urubuga Actualite cd ruvuga ko mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 9 Ukwakira 2026, kimwe mu byagarutsweho ari umwuka mubi, kutubahana no kugongana kw’abayobozi bamwe muri Guverinoma ndetse n’abayobora ibigo bya Leta.

Perezidansi ya RDC yatangaje ko Perezida yanenze amakimbirane akunze kuvugwa hagati y’abayobozi b’inama z’ubutegetsi, abayobozi bakuru b’ibigo bya Leta n’ababungirije.

Tshisekedi yasabye abagize Guverinoma kubahiriza inshingano zabo ndetse ko buri buri muyobozi agomba kubahiriza inshingano ziri mu bubasha bwe hakurikijwe amategeko agenga urwego akoramo.

Yasabye Minisitiri w’Intebe gukurikirana byimazeyo ishyirwa mu bikorwa ry’iteka rigena inshingano za ba Minisitiri n’abandi bayobozi.

Bamwe bavuga ko uwo mwiryane no kwishishanya byaba bituruka ku cy’ikigango cyo gukurwa mu nshingano mu hari umuyobozi utaragaraje ko ashyigikiye ubukangurambaga buri gukorwa ngo havugururwe zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga zatuma manda Umukuru w’Igihugu yemererwa zongerwa, bityo hakavaho ibyakumira Perezida Félix Tshisekedi kuziyamamaza mu 2028.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *