Abo kwa Nyirangarama basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahavana amasomo

Abakozi n’abanyeshuri bo kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 5 Gicurasi 2026, gitangirira ku kuganirizwa n’abakozi b’Urwibutso babasangiza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko uru rwibutso rwubatswe hagamijwe kubungabunga ayo mateka, kugira ngo bitazasubira ukundi.

Bashyize indabo ku mva zirukukiyemo inzirakarengane muri urwo rwibutso ndetse bafata umunota wo kwibuka mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro ubuzima zambuwe.

Bagaragaje ko gusura uru rwibutso ari ingenzi cyane mu kubibutsa ko ari inshingano basangiye gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Sina Gérard/Entreprise Urwibutso, Alex Nkundayezu, yavuze ko ibyo babonye ari ikimenyetso cy’uko abantu bose bakwiye guharanira amahoro, kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yakomeje avuga ko abahakana n’abapfobya Jenoside bakwiye gusura urwibutso bakareba ukuri, kandi ko urubyiruko rukwiye kuba ku isonga mu guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda.

Ati: “Cyane urubyiruko bamenye amateka yaranze imiyoborere mibi y’abayobozi babi igihugu cyagize, kugira ngo barandure ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye kuri ayo mateka mabi.”

Nshimiyimana Jean Damascène, nk’abanyeshuri, yavuze ko muri iki gikorwa cyo kwifatanya n’abandi Banyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakuyemo amasomo menshi.

Ati: “Iyo ugeze hano ubona ibimenyetso bikwereka ubukana Jenoside yakoranywe, ukabona uburyo u Rwanda rwavuye habi cyane.”

Akazuba Cynthia we yasabye urubyiruko kudahunga amateka, ahubwo rugaharanira kuyamenya, kuko afasha mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Ati: “Amasomo dukura mu bihe nk’ibi byo kwibuka no mu mateka ni uko twebwe tugomba gukoresha imbaraga zacu twubaka igihugu, tukubaka n’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Sina Gérard/Entreprise Urwibutso yagaragaje ko izakomeza gushyigikira indangagaciro zirimo agaciro, ubumuntu, n’ubwiyunge, byubaka umuryango urangwamo n’amahoro kandi bikazana iterambere rirambye.

Basobanuriwe uko Jenoside yateguwe, ishyirwa mu bikorwa ariko ihagarikwa n’Inkotanyi
Abenshi muri uru rubyiruko ni ubwa mbere bari basuye urwibutso, batahanye umukoro

Umufasha wa Sina Gerard ashyira indabo ku mva iruhukiyemo Abatutsi bazize uko Imana yabaremye
Bunamiye abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Urubyiruko rwiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *