Urubyiruko n’abagore bo mu ishyaka rya Green Party mu Karere ka Muhanga basabwe kuba itara rimurikira abandi, barangwa n’imyitwarire myiza, ibikorwa bibahesha isura nziza aho batuye no gushyira mu bikorwa ingamba ziteza imbere igihugu.
Babisabwe ku wa 23 Ugushyingo 2025, ubwo mu Karere ka Muhanga haberaga ibikorwa by’inama n’amahugurwa bya Green Party, byasize hatowe inzego nshya z’urubyiruko n’abagore.
Ni muri gahunda izenguruka igihugu yo kuzamura ubushobozi bw’abarwanashyaka biciye mu mahugurwa agaruka ku ngengabitekerezo ya Green Party n’ibisobanuro by’ibirango by’iri shyaka.
Mukamurigo Josiane, Komiseri w’Ububanyi n’Amahanga muri DGPR, yibukije abarwanashyaka ko bagomba kugira uruhare mu guteza imbere isura nziza y’ishyaka mu gihugu hose no hanze yacyo.
Yavuze ko abarwanashyaka bakwiriye kugira itandukaniro haba mu kurengera ibidukikije, mu bikorwa by’iterambere ndetse no guca ukubiri n’abasebya u Rwanda.
Ati: “Rero, iyo ufite isura nziza aho utuye, aho ugenda cyangwa aho ugaragara, bisobanuye ko uri gutambutsa isura y’ishyaka.”
Aba barwanashyaka bagaragaje ko bashyize imbere gukomeza kwita ku mirongo migari ya Green Party no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, birinda amacakubiri aho yaturuka hose.
Kasangwa Jean Luc, watorewe ku mwanya wa Perezida mu Karere ka Muhanga, yagaragaje ko ku isonga azaba hafi abagifite imyumvire yo kwitinya n’abitiranya ibyo iri shyaka rikora.
Ati: “Nzababwira ibikorwa byiza bya Green Party, mbibumvishe ku buryo abatabizi tuzicara tukaganira, nkabaha ukuri bagahindura uko bafata ibintu, nkabereka umusanzu itanga mu Rwanda.”
Komiseri Mukuru w’Ishyaka rya Green Party, Hon. Alexis Mugisha, avuga ko mu mirenge yose bafitemo Abarwanashyaka, ari yo mpamvu hatorwa inzego zose kugira ngo abatowe bakorere Ishyaka n’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati: “Muri rusange rero, ibi bikorwa turimo gukora, byiyongeraho no gutora za komite nyobozi, ni intambwe y’indashyikirwa Ishyaka ririmo kugeraho mu rwego rwo kurushaho kwegera Abanyarwanda aho bari. Ibi kandi bidufasha kumenya ibikenewe n’abaturage aho batuye.”
Avuga ko kwegera abaturage bifasha Ishyaka kumenya uko rifasha Abarwanashyaka, cyane cyane mu mishinga irimo ubuhinzi, ubworozi n’indi igamije guteza imbere urubyiruko, hagamijwe guhindura aho batuye kugira ngo n’abandi babafateho urugero mu kwiyubaka no kubaka igihugu.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW