AFC/M23 imaze gufata uduce twa Kimbili na Nyarubemba muri Shabunda

Imirwano hagati ya FARDC n’ishyeamba za AFC/M23 yakomeje muri Kivu y’Amajyepfo, mu masaha ashize kuri uyu wa Mbere AFC/M23 yafashe uduce twa Kimbili na Nyarubemba mu nzira zerekeza muri Shabunda.

Aya makuru arimo kwemezwa na bamwe mu bakoresha imbuga zishyigikiye AFC/M23, n’abo ku ruhande rwa Leta ya Congo.

AFC/M23 yafashe uduce twa Kimbili na Nyarubemba, turi muri Km 223 mu majyepfo y’umujyi wa Shabunda.

Amakuru avuga ko AFC/M23 yateye ibirindiro by’ingabo za Congo biri muri Gurupema ya Bamuguba Sud, muri Sheferi ya Basiki. Nyuma y’imirwano ikaze turiya duce tubiri twafashwe n’inyeshyamba.

AFC/M23 ubu iragenzura uduce dutatu muri Teritwari ya Shabunda, aho yaherukaga gufata ni ahitwa Mai Mingi.

Urubuga Tazama DRC Info, rutangaza amakuru ahengamiye kuri leta ya Congo, ruvuga ko AFC/M23 yanafashe agace ka Kilungutwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Uru rubuga ruvuga ko hakiri ingabo z’u Burundi zigikomeje guhangana na AFC/M23 rukemeza ko FARDC na Wazalendo bamaze guhunga ako gace.

Kilungutwe, ni agace kari muri Sheferi ya Luindi, hafi y’uruzi rwa Kilungutwe, muri Teritwari ya Mwenga.

UMUSEKE.RW

Share This Article