ADEPR yahinduye ubuyobozi

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda,ADPER, ryatangaje ko ryashyizeho abayobozi bashya bagize Inama Nkuru y’Iri torero.

Mu itangazo bashyize hanze , Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe avuga ko  “Ubuyobozi bwa ADEPR] bushingiye ku Ngingo ya 17 yo mu Mategeko Shingiro y’Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda, bumenyesha abagize iri torero ko Inama Nkuru y’iri torero yatoye Umuyobozi n’Umuyobozi wungirije b’Inama Nkuru ya ADEPR..”

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe avuga ko yagize URIMUBE Bonaventure umuyobozi w’Inama Nkuru y’iri torero .Ni mu gihe ni UWINEZA Gladys, yagizwe umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itorero ADEPR.

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwashimiye kandi  NSANZABOZWA Pascasie wari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itorero ADEPR na Maitre TWAYIGIZE Jean Claude wari Umuyobozi Wungirije w’Inama Nkuru y’Itorero ADEPR basoje manda ku wa 25 Nzeri 2026, bubashimira ko bakoze neza   inshingano zabo.

Iyi Nama Nkuru isoje manda yimyaka itanu,ni ukuvuga kuva mu 2021-2026, isize hakozwe mavugurura akomeye mu miyoborere y’iri torero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR).

Muriyo  harimo kuba maparuwase agabanywa akagirwa 30 mu gihugu hose.

Gushyiraho amabwiriza mashya agenga abaririmbyi n’amakorali, ndetse no guha abagore inshingano z’ubupasiteri ku buryo bw’amateka.

Inama Nkuru y’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) ni rwo rwego rukuru rw’ubutegetsi  mu itorero.

Yashyizweho mu rwego rwo kuvugurura imiyoborere isimbura urwego rwarubanjirije rwitwaga “Conseil d’Administration” (C.A) cyangwa Inama y’Ubuyobozi.

Ifite inshingano yo gukurikirana hafi imikorere n’imicungire y’itorero bikorwa na Komite Nyobozi , ikora ibi igendeye ku ndangagaciro zirindwi z’itorero.

Inama Nkuru isuzuma amabwiriza n’amategeko shingiro agenga abanyamuhamagaro (abashumba, abavugabutumwa, n’abadiyakoni) kandi ikaba ari nayo ifata imyanzuro ikomeye ku bakozi cyangwa abayobozi banyuranyije n’indangagaciro cyangwa amategeko y’itorero.

Inagira uruhare mu gutora cyangwa kwemeza abayobozi bakuru b’itorero n’abakuru b’Inama Nkuru ubwabo kugira ngo itorero rirusheho kugira icyerekezo gihamye.

ADEPR yahinduye inama nkuru

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *