Nyaruguru: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko abantu bakekwa kugira uruhare mu rupfu rw’umuntu ufite akabari, bose bamaze gufatwa.
Mbere hari hafashwe umuntu umwe, abandi babiri babanza kubura, ariko ubu bose barafashwe. Bivuze ko abantu batatu bafunzwe bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.
INKURU YABANJE: Polisi yafashe umwe mu kekwaho kwica umugabo bamukubise umuhini w’isuka.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe umwe mu bagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nshimiryayo Oswald, wishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru.
Abaturage bavuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Mpanda, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho.
Amakuru avuga ko abo bagabo bari bageze mu kabari ka Nshimiryayo basaba ikigage, ariko bakabwirwa ko cyashize. Nyuma binjiye muri comptoir bashaka gufata inzoga ku ngufu, havuka imirwano na nyiri akabari.
Mu gihe cyo kugundagurana, umwe muri abo bagabo yakubise Nshimiryayo umuhini w’isuka mu mutwe ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabilizi, mu Murenge wa Rusenge, aza guhita apfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi yamaze gufatwa, akaba afungiye kuri Sitation ya Polisi ya Kibeho, mu gihe abandi babiri bari kumwe na we bagishakishwa.
Ati “Umwe mu bagabo bakekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo yafashwe, afungiye kuri Sitation ya polisi ya Kibeho. Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza naho abandi babiri baracyashakishwa.”
CIP Kamanzi yasabye abaturage kwirinda urugomo n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, anabasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe.
Ati “Turakangurira abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko, cyane cyane urugomo. Kuko abazajya babigataharwaho bazajya bafatwa bafungwe bashyikirizwe ubutabera.”
UMUSEKE.RW

