Igitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ kigiye kuba ku nshuro ya 12 aho hitezwe kuzabamo ibintu byinshi n’umuhanzi ‘Riderman’ by’umwihariko uri mu bazatarama.
Hashize imyaka 12 mu rwego rwo gushimangira Umuco Nyarwanda no guhuza imbaraga, Igitaramo ndangamuco Nyarwanda “i Nyanza Twataramye” cyaje guhuzwa n’Umuganura aho kimuriwe ku mugoroba ubanziriza Umuganura.
Ibi bikaba bimaze gukorwa inshuro zigera kuri 11 kikaba kigiye kuba ku nshuro ya 12.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 07 Kanama 2026 i saa kumi n’ebyiri (18h00) kibera ku ngoro y’Abami mu Rukari aho hazaba hari umwiyereko w’inyambo, imbyino, n’inanga. Amatorero Urugangazi, Isonga, Symphony band, umuhanzi Sophie Nzayisenga ndetse na Riderman n’abandi bazatarama.
Igitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ kimaze kuba ngarukamwaka aho kizaba kibaye imyaka cumi n’ibiri yikurikiranya kibera i Nyanza nko ku gicumbi cy’umuco.


Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
