Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze isubizwa rya Gen Maj Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), avuga ko ari amahano ndetse biteje inkeke.
Ibi yabigarutseho kuwa 27 Nzeri 2026, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X .
Nduhungirehe yavuze ko itangazwa ry’uko Maj Gen Sylvain Ekenge yongeye kugarurwa ku mwanya we w’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) riteye inkeke kandi ni amahano ku mpamvu zirenze imwe.
Zimwe mu mpamvu Nduhungirehe agarukaho harimo kuba amagambo ya Gen Maj Sylvain Ekenge yibasira Abanye-Congo b’Abatutsi ari Politiki Leta yemera.
Ati “Ni ikimenyetso, niba hari hakenewe ikindi, cy’uko amagambo y’urwango yibasira Abanye-Congo b’Abatutsi n’ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC atari ibikorwa by’abantu bake bo mu ngabo cyangwa mu butegetsi, ahubwo ari gahunda ya politiki Leta yemera.”
Nduhungirehe asubiramo amagambo yatangajwe na Ekenge avuga ko agereranywa n’amategeko 10 y’abahutu yanditswe na Ngeze Hassan waje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi .
Amb Nduhungirehe avuga ko kuba atarakurikiranywe mu butabera na Leta ya Congo kubera ayo magambo bitumvikana.
Ati “Nyuma y’ibyatangajwe ku rwego mpuzamahanga byatewe n’ariya magambo, Maj Gen Sylvain Ekenge yari yahise “ahagarikwa” ku mirimo ye y’Umuvugizi w’ingabo za Congo, ariko ntiyakurikiranwa n’ubutabera. Amezi icyenda nyuma y’icyo cyaha cye, uwo musirikare mukuru wa FARDC aherutse kugarurwa rwihishwa, mu nshingano ze.”
Gen Maj Ekenge yari yahagaritswe by’agateganyo mu mpera za 2025 nyuma y’amagambo w’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko yibasira abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi. .
Amakuru y’uko Ekenge yongeye kuvugira FARDC yagaragaye ubwo yashyiraga umukono ku itangazo ry’ingabo ryerekeye impanuka y’indege yabereye i Kenge, mu Ntara ya Kwango, ku wa 25 Nzeri 2026.

UMUSEKE.RW

