Ambasaderi w’u Burusiya muri Amerika yapfuye

Ambasaderi w’u Burusiya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alexander Darchiev, yapfuye afite imyaka 66.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya ni yo yatangaje urupfu rwa Darchiev,  ku wa 11 Ugushyingo 2026, ivuga ko yapfuye mu buryo butunguranye.

Mu itangazo yasohoye, iyi Minisiteri yavuze ko Darchiev yari umunyamwuga w’indashyikirwa, wakoreye igihugu cye mu rwego rw’ububanyi n’amahanga rusaba ubushishozi n’ubunararibonye.

Yagize iti “Alexander Darchiev yakoreye muri rumwe mu nzego zisaba ubunararibonye n’ubushishozi mu miyoborere ya politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya. Twihanganishije cyane umuryango we n’inshuti ze.”

Iyi Minisiteri ntiyatangaje aho yapfiriye, gusa ibitangazamakuru byo mu Burusiya na Amerika byatangaje ko yapfiriye i Moscou mu Burusiya, aho yivurizaga indwara yari amaranye igihe kirekire.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko Darchiev yari amaranye igihe indwara idakira.

Darchiev yari amaze amezi 20 ari muri uwo mwanya, kuko yari yaragizwe ambasaderi w’u Burusiya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Werurwe 2025, nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin amushyizeho.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *