Muvero za kijyambere zagabanyije kimwe cya kabiri cy’inkwi zakoreshwaga mu mashuri

MINEDUC yahaye muvero za kijyambere ibigo by'amashuri hirya no hino mu Gihugu

Amashyiga n’amasafuriya (muvero) bya kijyambere byatanzwe na Minisiteri y’Uburezi byafashije ibigo by’amashuri kunoza imitegurire y’amafunguro y’abanyeshuri, kugabanya imyotsi mu bikoni no kugabanya amafaranga byakoreshaga mu kugura inkwi .

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu rwego rwo kunoza Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, ibigo by’amashuri 228 byo mu turere 29 tw’igihugu byahawe amashyiga 244 akoresha ibicanwa neza, bityo agafasha kugabanya imyotsi ishobora kwivanga mu mafunguro cyangwa kubangamira abatetsi.

Umuyobozi w’ikigo cya GS Gasaka cyo mu Karere ka Nyamagabe , Hagenimana Martin, kimwe mu bigo byahawe aya mashyiga, avuga bagaburira abanyeshuri barenga 1.300 buri munsi, ariko mbere yo kubona aya mashyiga cyakoreshaga amasiteri y’inkwi agera kuri 80 mu gihembwe. Ubu gikoresha hagati ya 35 na 40.

Ati “Inyungu irimo cyane kuko mbere twakoreshaga amasiteri hafi 80 mu gihembwe, ariko ubu dukoresha amasiteri hagati ya 35 na 40. Urabona ko inkwi zagabanutse hafi kimwe cya kabiri.”

Yavuze ko iri gabanuka ry’inkwi ryatumye n’amafaranga ikigo cyakoreshaga mu kugura ibicanwa agabanuka. Mbere cyatangaga hafi miliyoni 1,6 Frw mu gihembwe, ariko ubu kikaba gikoresha hafi ibihumbi 800 Frw.

Hagenimana yasobanuye ko aya mashyiga abika ubushyuhe imbere, bigatuma amafunguro ashya neza kandi mu gihe gito, bityo inkwi zigakoreshwa neza.

Uwamahoro Angélique, umwe mu batetsi b’iki kigo, yavuze ko aya mashyiga yorohereje abakozi bo mu gikoni, cyane cyane kubera ko yagabanyije imyotsi yababangamiraga mu gihe cyo guteka.

Ati “Mbere ntabwo twashoboraga guteka neza bitewe n’imyotsi, ariko ubu nta kibazo dufite. Turacana neza nta myotsi. Izi muvero zatworohereje akazi kuko zidufasha gutekera abana amafunguro meza kandi afite isuku, ndetse ibiryo bigashya vuba.”

Nsengiyumva Olivier, wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, yavuze ko mbere amafunguro bahabwaga yabaga afite impumuro y’imyotsi, ariko ko ubu batangiye kurya amafunguro ateguwe neza.

Ati “Twaryaga ibiryo bihumuramo imyotsi, akawunga kabaga ari umukara. Ubu abakozi ubona ko basa neza kandi bateka neza, mu gihe mbere batekaga nabi kubera kubangamirwa n’imyotsi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abanyeshuri muri Minisiteri y’Uburezi, Jean-Damascène Nsengiyumva, avuga ko abanyeshuri barenga miliyoni 4,5 bafatira amafunguro ku ishuri, ashimangira ko Leta ikomeje gushyira imbaraga muri iyi gahunda kugira ngo abanyeshuri bagire ubuzima bwiza kandi babashe kwiga neza.

Yavuze ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri inafasha ababyeyi kutagira impungenge z’ifunguro abana babo bafatira ku ishuri, bityo bakibanda ku zindi nshingano zabo.

Ati “Umwana ushonje ntashobora kwiga atuje.”

Nsengiyumva yavuze ko iyi gahunda yagize uruhare mu kugabanya umubare w’abanyeshuri bata ishuri, wavuye kuri 9,4% mu mwaka w’amashuri wa 2019/2020 ukagera kuri 4,7% mu wa 2023/2024.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *