Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abasirikare bawo babiri bakomoka muri Ethiopia bari mu butumwa bwa UNMISS bwo kugarura amahoro muri Sudani y’epfo bishwe ubwo bategwaga igico n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye.
Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ubutumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo bwatangaje ko ubwo abasirikare bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano bazenguruka muri Leta ya Jonglei, batezwe n’abantu babarasheho maze hagapfa abasirikare babiri abandi barindwi bagakomereka barimo abasirikare batatu, abapolisi babiri bo muri Polisi y’Igihugu ya Sudani y’Epfo ndetse n’abakozi babiri b’abasivili .
Anita Kiki Gbeho, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa UNMISS yatangaje ko ibyo bitero byibasira abasirikare bashinzwe kugarura amahoro bigize ibyaha by’intambara no kwangiza amategeko mpuzamahanga.
Ati “Ndasaba inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kandi ryihuse, kugira ngo ababikoze babaibazwe kandi bagezwe imbere y’ubutabera.”
Loni ifite ingabo muri Sudani y’Epfo kuva mu 2011 aho zagiye gucunga no kugarura umutekano muri icyo Gihugu cyari kigishingwa.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kubera urugomo ruba muri icyo Gihugu, Sudani y’Epfo ari hamwe mu hantu hagoye gukorera ndetse ko kuva uyu mwaka watangira abakozi 36 bakora ibikorwa by’ubutabazi barimo n’abasirikare bamaze kwicwa.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
