Ikipe y’Ingabo yanyomoje amakuru yavugaga ko izajya muri RDC n’indege yihariye (Private Jet) ubwo izaba igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League.
Mu minsi mike ishize, ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru bitandukanye, humvikanye amakuru avuga ku rugendo rwa APR FC.
Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo n’urubuga rwayo (Website), APR FC yatangaje ko inyomoza amakuru avuga ko iyi kipe izajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’indege yihariye.
Bavuze ko ari Itangazo ryagenewe abakunzi bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’Amaguru muri rusange.
Bati “APR FC iramenyesha abakunzi bayo ko amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko ikipe ya APR FC izerekeza i Lubambashi n’indege yihariye, ko ayo makuru atari yo.”
“Ubuyobozi bwa APR FC buracyategereje umwanzuro uzava aho bazakinira kandi abakunzi bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko bazabamenyesha by’Imvaho andi makuru agezweho arebana n’iby’uwo mukino.”
Ibi byose birakurikira umwanzuro wa CAF wateshaga agaciro ubujurire bwa APR FC, bwasabaga ko uyu mukino utabera muri RDC kubera icyorezo cya Ebola.
Biteganyijwe ko uyu mukino uzabera i Lubumbashi ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026.

UMUSEKE.RW
