Ingimbi z’u Rwanda zatsindiwe i Kigali

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 23, zatsinzwe ibitego 3-0 na Cameroun itarengeje iyo myaka, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yo gushaka y’Igikombe cya Afurika 2027.

Umukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium, u Rwanda rushaka gukina imipira miremire ariko abanya-Cameroun bakayifata byoroshye, cyane ko barusha igihagararo ingimbi z’u Rwanda.

Ku munota wa karindwi, Shingiro Honore yabonye uburyo bwiza ku mupira yari ahawe na Uwineza Rène, ariko umupira awushyira hanze y’izamu.

Ku munota wa, Shingiro Honore yasohowe mu kibuga nyuma y’imvune yagize, asimburwa na Ingabire Christian [Tia].

Uko iminota yicuma, ni ko Cameroun yagendaga yiharira umupira ndetse ikinira imipira myinshi mu gice cy’ikibuga cy’u Rwanda.

Ubwo amakipe yagarukaga mu gice cya kabiri, ingimbi za Cameroun zaje zifite inyota yo gutanga u Rwanda kubona igitego ariko ba myugariro bakomeza kuba beza.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yaranze no gufungura umukino ku mpande zombi ariko kirangira nta yibashije kubona izamu ry’indi.

Ku munota wa 48, rutahizamu wa Cameroun, Mael Fernandez Monyebe yahushije igitego ku mupira yakinishije ukuguru kw’ibumoso ariko uca hejuru y’izamu rya Irankunda Moria.

Ku munota wa 54, Cameroun yakoze impinduka ishyiramo Rattensi Nko Ghangle na Konrad Nfaseu Sinyam, basimbura Ambroise Yahn Sanchez Owoundi Evouna na Joseph Clovis Akono Biwole.

Eric Nshimiyimana utoza u Rwanda, yakoze impinduka ku munota wa 62, akuramo Kayibanda Claude Smith wasimbuwe na Byiringiro Thierry wasabwaga kwihutisha imipira igana imbere.

Ku munota wa 63 ni bwo Ibintu byaje kuba bibi ku Rwanda, nyuma y’igitego cya Cameroun cyatsinzwe na kapiteni wayo, Fergani Patrick Edzimbii, ku mupira wari ucometswe na Mael Fernandez.

Cameroun igitsinda igitego, yahise itangira kwiharira umupira ariko u Rwanda rukomeza gusunika ngo rushake uko rwakwishyura igitego. Ku munota wa 76, abasore ba Eric Nshimiyimana bashoboraga kubona igitego nyuma y’icyo Abdoul yari atsindishije umutwe ariko umusifuzi avuga ko umunyezamu wa Cameroun yakorewe ikosa.

Ku munota wa 80, Kanamugire Arsène yasimbuwe na Igiraneza Fabrice, mu gihe Cameroun yakuyemo Mael Fernandez wasimbuwe na Serge Bengono.

U Rwanda rwakomeje gusunika rushaka kwishyura igitego ariko abanya-Cameroun bakomeza kuba beza mu kurinda igitego cyabo.

Byongeye kuba bibi ku Banyarwanda ku munota wa 86, ubwo Rattensi Nko Ghangle, maze icyizere cyose gihita kiyoyoka.

Igitego cya kabiri cya Cameroun, cyasaga n’igishyira akadomo ku bitekerezo by’ingimbi z’u Rwanda, ndetse iminota 90 irangira batahanye intsinzi i Yaoundé muri Cameroun.

Gusa ntabwo byarangiriye aho kuko abanya-Cameroun bongeye kubona izamu ku munota wa gatatu w’inyongera muri itanu yongeweho, cyatsinzwe na Fergani Patrick.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa ku wa 17 Ugushyingo 2026 i Yaoundé muri Cameroun.

Tia yatanze byose ariko ntiryari ijoro ryabo
Ni umukino wagoye ingimbi z’u Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *