U Rwanda rugiye gutegura inzobere 234 mu ngufu za Nikeleyeri

U Rwanda rugiye gutegura abakozi 234 bafite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’ingufu za Nikeleteri bitarenze mu 2028, mu rwego rwo kwitegura umushinga wo kubyaza amashanyarazi izi ngufu uteganyijwe gutangira hagati ya 2030 na 2033.

Aba bakozi bazaba bafite inshingano zitandukanye zirimo gusuzuma ikoranabuhanga rizakoreshwa, gukurikirana imishinga, kugenzura iyubahirizwa ry’umutekano no gucunga ibikorwa by’inganda zitanga amashanyarazi akomoka kuri Nikeleyeri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB), Fidèle Ndahayo, muri Kamena 2025 yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizakenera abakozi 234.

Yagize ati: “Tuzakenera abakozi 234 muri icyo cyiciro, kandi intego ni uko bitarenze mu 2028 tuzaba twarabahuguye kugira ngo dutangire imyiteguro.”

Mu rwego rwo gutegura abo bakozi, Kaminuza y’u Rwanda mu Ukuboza 2025 yatangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bumenyi n’ikoranabuhanga bya Nikeleyeri, azamara imyaka ine.

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, abanyeshuri 52 ni bo bakiriwe muri iyi gahunda, igamije kubategura mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya Nikeleyeri, kurinda abantu imirasire no gukurikirana ingaruka zayo ku buzima no ku bidukikije.

Kaminuza y’u Rwanda iri no gukorana na National Research Nuclear University MEPhI yo mu Burusiya mu gutegura gahunda y’amasomo ihuriweho n’ibigo byombi. Biteganyijwe ko abanyeshuri ba mbere bazarangiza muri Nyakanga 2029.

Uretse amasomo atangirwa mu Rwanda, igihugu cyashyize imbaraga no mu kohereza abanyeshuri kwiga mu mahanga. Mu 2025, Abanyarwanda bagera kuri 200 bize ibijyanye n’ingufu za Nikeleyeri mu Burusiya.

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA) na cyo cyagaragaje ko gutegura inzobere ari imwe mu ngingo z’ingenzi mu gushyira mu bikorwa gahunda y’u Rwanda yo gukoresha izi ngufu.

Mu isuzuma cyakoze muri Werurwe 2026, cyasabye RAEB gukora isesengura rigaragaza abakozi bazakenerwa, ubumenyi bagomba kuba bafite n’ibikwiye kunozwa mu burezi no mu mahugurwa.

Umushinga wo kubyaza amashanyarazi ingufu za Nikeleyri uri mu bikorwa u Rwanda rushyiramo imbaraga mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amashanyarazi azifashishwa mu iterambere ry’inganda n’ubukungu.

Muri Nzeri 2026, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka, yatangaje ko u Rwanda rwiteze gutangira kubyaza amashanyarazi ingufu za Nikeleyeri zifite ubushobozi bwa megawati 110 hagati ya 2030 na 2033.

Mu rwego rwo kwihutisha imyiteguro, u Rwanda rukomeje kugirana ubufatanye n’ibigo byo mu bihugu bitandukanye bifite ubunararibonye muri iri koranabuhanga.

Muri Gicurasi 2026, RAEB yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Holtec International yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije guteza imbere uburyo bwo gukoresha utugomero duto twa nucléaire tuzwi nka Small Modular Reactors (SMRs), by’umwihariko ubwoko bwa SMR-300.

U Rwanda kandi rufitanye ubufatanye na NANO Nuclear yo muri Amerika, Dual Fluid yo muri Canada n’u Budage, ndetse na Rosatom yo mu Burusiya.

Ubufatanye n’u Burusiya bushingiye ku masezerano hagati ya za Guverinoma z’ibihugu byombi yo mu 2018. Mu Ukwakira 2026, RAEB na Rosatom byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane agamije gusuzuma no guteza imbere ibikorwaremezo bya nucléaire mu Rwanda.

Ikigo cya Nikeleyeri kizubakwa mu Bugesera

Uretse umushinga wo kubyaza amashanyarazi ingufu za Nikeleyeri, u Rwanda rufite gahunda yo kubaka Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga rya Nikeleyeri mu Karere ka Bugesera.

Iki kigo giteganyijwe kwibanda ku bushakashatsi, guhugura inzobere no gukora ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi bikomoka kuri Nikeleyeri bizwi nka “medical isotopes”.

Muri Nyakanga 2026, itsinda rya IAEA ryakoze isuzuma ry’uyu mushinga, rigaragaza intambwe imaze guterwa mu myiteguro, ariko rinagaragaza ibikwiye kunozwa mu igenamigambi, imikoranire y’inzego no kugenzura umutekano.

Iyi mishinga yose isaba abakozi bafite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya nucléaire, ubushakashatsi, kurinda abantu ingaruka z’imirasire no kugenzura umutekano w’ibikorwa.

Bityo, gutegura abakozi 234 bitarenze mu 2028 ni imwe mu ntambwe u Rwanda rwihaye mbere yo gutangira gukoresha ingufu za nucléaire mu gutanga amashanyarazi.

Nubwo umushinga wo kubyaza amashanyarazi izi ngufu uteganyijwe gutangira hagati ya 2030 na 2033, gutegura inzobere zizawukoramo ni kimwe mu bizashingirwaho kugira ngo ushyirwe mu bikorwa hubahirizwa ibisabwa mu ikoranabuhanga n’umutekano.

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ingufu za Nikeleyeri zifite akamaro cyane.Bazikoresha mu buvuzi,amashanyarazi,mu nganda,etc…Ikibabaje nuko bazikoresha bakora intwaro za kirimbuzi (nuclear arms).Muribuka icyo izo ntwaro zakoze Hiroshima na Nagasaki muli 1945.Ibihugu 9 birazifite.Ibyo ni Amerika,Russia,UK,France,China,India,Pakistan,Israel na North Korea.Benshi bahamya ko nta kabuza bazazirwanisha bitari kera,isi yose ikaba umuyonga twese tugashira.Mujya mwumva Putin akangisha ko agiye kuzitera Amerika n’Uburayi.Akibagirwa ko nabo bazifite.Uretse ko yongeraho ko Abarusiya nizibica bazajya mu ijuru !! Amahirwe tugira,nuko bible ivuga ko Imana izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Nibyo bible yita Armageddon ishobora kuba yegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *