Biravugwa ko ikipe y’Ingabo yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, irimenyesha ko itazitabira Irushanwa rya Super Coupe 2026 ku bwo kongera amakipe azarikina itamenyesheje abo bireba.
Mu minsi ishize, ni bwo FERWAFA yandikiye amakipe yabaye ane ya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize 2025-26, iyamenyesha ko ari yo azakina Super Coupe y’uyu mwaka.
Nyuma y’uku kumenyeshwa, amakuru ava muri APR FC, avuga ko iyi kipe itishimiye kongerwa kw’amakipe azakina iri rushanwa.
Bivugwa ko ikipe y’Ingabo yamaze kwandikira iri Shyirahamwe, irimenyesha ko itazitabira Super Coupe 2026 kubera izo mpamvu.
Amakuru yandi avuga ko muri iyi baruwa, iyi kipe yasabye iri Shyirahamwe ko mbere y’itangira rya Shampiyona 2026-27, yashyira umucyo ku bikombe bizatangwa kuko itigeze yishimira uko byagenze mu mwaka ushize 2025-26.
Kugeza ubu, FERWAFA iravuga ko nta baruwa y’iyi kipe irabona nk’uko Umunyamabanga Mukuru waryo, Bonnie Mugabe yabibwiye UMUSEKE.
Yagize ati “Nta email iturutse muri APR FC turabona ivuga kuri icyo kibazo.”
Iri Shyirahamwe ryemeje ko iri rushanwa, rizakinwa na APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC. Rizakinwa ku wa 22 no ku wa 28 Kanama 2026.

UMUSEKE.RW

