DRC: Inyandiko zirega Joseph Kabila kugambanira igihugu zashyikirijwe Sena
Ubutabera bwa Gisirikare muri Congo, burashaka gutangira gukurikirana Joseph Kabila wahoze ari Perezida, bumukurikiranyeho ibyaha birimo kugambanira igihugu, kugira uruhare mu mutwe w’inyeshyamba, ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, na Minisitiri w’Ubutabera wa Congo, Constant Mutamba. Constant Mutamba yagize ati “ Nje kubabwira ko Umugenzuzi Mukuru […]