Ingabo za MONUSCO zongerewe umwaka mu kazi zirimo muri Congo
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kemeje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo zongererwa igihe kingana n’umwaka. Icyemezo 2765 (2024) cyemerera MONUSCO igihe cy’umwaka cyatowe ku bwiganze busesuye. MONUSCO iragumana inshingano yo kurinda abasivile, kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no kugarura ituze, no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano. Akanama ka UN gashinzwe […]