Imikino 4 y’amakipe ahatanira kuguma mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda irasubitswe

Ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara ivuga ko imikino 4 yari iteganyijwe muri Shampiyona y’u Rwanda ku makipe ahatanira kuguma mu cyiciro cya mbere isubitswe.

Hari gukina Gorilla FC vs Mukura VS, AS Muhanga vs Gasogi United, Sunrise FC vs Musanze FC na Kiyovu Sports vs Etincelles FC.

Ferwafa ivuga ko icyemezo cyafashwe ku mpamvu zijyanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo, yasohotse tariki 16 Kamena 2021 agatangira kubahirizwa buke bwaho.

Ibaruwa ivuga ko igihe imikino isubitswe izakinirwa kizamenyeshwa mu gihe cya vuba, ikavuga ko bizafasha FERWAFA kumenya uko imikino ya Etincelles FC isanzwe ibarizwa i Rubavu izakinwa mu gihe Akarere irimo kari mu kato.

Umukino wari guhuza Rayon Sports na Rutsiro FC mu guhatanira Igikombe cya Shampiyona kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021 na wo wasubitswe kubera ko Akarere ka Rubavu kari mu kato.

Kuri uyu wa Gatandatu hari imikino:

APR FC vs Marines FC
Bugesera vs AS Kigali

 

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW