Félix Nzeyimana arimo! Barindwi ba FERWAFA bagejejwe mu Nkiko

Mu myaka 10 ishize, abari abakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri RPL Rwanda (FERWAFA), bagejejwe imbere y’Ubutabera ndetse bamwe bakatirwa n’Inkiko.

Uko imyaka ishira, ni ko muri FERWAFA hakomeza kugaragara bamwe mu bakozi bayo bagezwa imbere y’Ubutabera.

Mu myaka 10 barindwi bamaze kugezwa imbere y’Ubutabera!!

Nzeyimana Félix yakatiwe n’Inkiko!

Mu 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, rwakatiye Nzeyimana Félix igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw.

Félix wari Umuyobozi Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, yahamijwe icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano nyuma y’Ubujurire bw’Ubushinjacyaha.

Urubanza rw’Ubujuririre bw’Ubushinjacyaha, rwaburanyishijwe Nzeyimana adahari kuko yari yaragiye mu Budage ari naho yakomereje ubuzima kugeza ubu.

Nyamara n’ubwo yakatiwe iki gihano, mu 2022 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwari rwafunguye Nzeyimana ategekwa kujya yitaba Urukiko adafunze.

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufunguye Félix by’agateganyo rukamutegeka kujya yitaba Urukiko adafunze, Umushinjacyaha yaje kujurira icyo cyemezo bituma Nzeyimana Félix aburanira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Nyuma y’ubwo bujurire bw’Ubushinjacyaha, Umucamanza yaje kubutesha agaciro aho yavuze ko Nzeyimana agomba gukomeza gukurikiranwa ari hanze.

Iki cyemezo, cyari cyafashwe tariki ya 15 Nyakanga 2022 ndetse gisomerwa mu ruhame.

Tuyisenge Javan yakatiwe igihano!

Mu 2024, uwari umusifuzi mu marushanwa ya FERWAFA, yakatiwe igihano cyo gutanga ihazabu y’ibihumbi 750 Frw kubera guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Nyamara mu 2022, Javan yari yafunguwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ariko Ubushinjacyaha buza kujuririra iki cyemezo.

Mulindahabi Olivier yarafunzwe!

Mu 2016, Me Mulindahabi Olivier wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yatawe muri yombi tariki ya 8 Gashyantare 2016 akekwaho ruswa no gutanga isoko ryo kubaka Hoteli y’inyenyeri enye ya Ferwafa akoresheje ikimenyane.

Yaje kugezwa imbere y’ubucamanza tariki 24 Kamena nyuma y’amezi ane afunzwe by’agateganyo, akatirwa gufungwa amezi atandatu nyuma y’aho umucamanza avuze ko ibyaha bimuhama atari ruswa ahubwo ari ‘ibyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu’.

Me Mulindahabi yarekuwe kuya 7 Kanama nyuma y’amezi atandatu yari amaze afunze.

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yarafunzwe!

Mu 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe ‘Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe yari ategereje kuburana mu mizi.

Ni umwanzuro wasomwe tariki ya 29 Nzeri 2025. Ubushinjacyaha bwashinjaga Kalisa kunyereza amafaranga angana n’ibihumbi 21$.

Buvuga ko ibyo byaha bifitanye isano n’urugendo ikipe y’Igihugu “Amavubi” yagiriye muri Nigeria mu 2024.

Icyo gihe Amavubi yacumbitse muri Ibom Hotel & Golf Resort iri mu mujyi wa Uyo, aho FERWAFA, yari yatanze arenga ibihumbi 43$ yagombaga gutunga ikipe muri urwo rugendo.

Camarade yumvikanye n’ubushinjacyaha yemera ibyaha yaregwaga, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 16.040,25$ isubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.

Camarade yatawe muri yombi muri Nzeri 2025, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kunyereza umutungo n’icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Muhire Henry yagejejwe mu Nkiko!

Mu 2024, Muhire Henry wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yagejejwe mu Nkiko ubwo yabazwaga ku byaha yakekwagaho byo gukoresha inyandiko mpimbano ariko aza kugirwa umwere muri byo.

Tuyisenge Eric ‘Cantona’ yarafunzwe!

Mu 2025, Cantona wari ushinzwe ibikoresho mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’igice ariko imyaka itatu isubitse, maze afungwa amezi atandatu ubundi arafungurwa.

Tuyisenge yari yahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Shema Ngoga Fabrice yafunzwe by’agateganyo!

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu mwanzuro wafashwe ku gicamunsi cyo kuwa 2 Nzeri 2026, Umucamanza yabanje gusobanura ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

FERWAFA yaba ari ikigeragezo?

Benshi mu banyamupira, bakomeje kwibaza impamvu umukozi wese cyangwa undi Muyobozi mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, abaho nk’uzapfa ejo.

Aha ni ho bamwe bahera babihuza n’amafaranga aba muri iriya nzu iyoboye Ruhago y’u Rwanda, aho bamwe bavuga ko biterwa n’ubwinshi bwayo.

Nzeyimana Félix ari muri barindwi bari abakozi muri FERWAFA bagejejwe mu Nkiko mu myaka 10 ishize
Me Mulindahabi Olivier yafunzwe amezi atandatu
Kalisa Adolphe yafunzwe umwaka
Cantona yafunzwe amezi atandatu
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo
Muhire Henry yagejejwe mu Nkiko ariko agirwa umwere

UMUSEKE.RW

Share This Article