Bukavu: Inkongi iteye ubwoba yishe abantu 27 biganjemo abanyeshuri

Umuriro wari uteye ubwoba mu nzu akenshi ziba zubakishijwe imbaho zisakaje amabati

Amashusho ateye ubwoba n’agahinda yakwirakwiye imbuga nkoranyambaga, abana bamwe baryamye badahumeka, harimo abapfuye n’abo bikekwa ko bari muri koma, nibura abo byemejwe ko bapfuye mu mibare y’agateganyo ni 27.

Iyi nkongi y’umuriro ukomeye yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, kuri Avenue Kasheke 3 mu gace ka Buholo – Kasha, muri Komini ya Bagira.

Imibare y’abapfuye iracyari iy’agateganyo. Umuriro wahinduye ivu inzu zirenga 500, mu gace abaturage bubakisha ahanini imbaho bagasakaza amabati.

Radio Maendeleo dukesha iyi nkuru, yageze ahabereye iriya nkongi ku isaha ya saa tanu n’iminota 15 za mu gitondo.

Abantu batandukanye biganjemo abagore bafashe mu maso, abandi bitangiriye itama, amarira ashoka mu maso bategereje amakuru ku bana babo bari mu ishuri, abandi bamaze kumva inkuru ibabaje.

Inyubako zibasiwe n’umuriro harimo amashuri abiri, ishuri ribanza rya Mogo n’iryitwa Furaha. Nta kintu na kimwe kigaragara cyasigaye mu bikoresho by’ishuri, byose byahindutse umuyonga.

Abanyeshuri bo muri aya mashuri batunguwe n’uyu muriro, mu gihe cy’akaduruvayo, bamwe bashaka gusohoka bakubiranwa n’umwotsi mwinshi, bicwa no kubura umwuka, abandi barakomereka kubera ubushye.

Nyuma y’ibyo abaturage bagerageje gutabara, bamwe mu bana bajyanwa kwa muganga ariko banegekajwe n’umuriro nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agace ka Buholo-Kasha.

Kugeza ku isaha ya saa cyenda z’amanywa (15:00) zo ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, imirambo nibura 27 yari imaze kubarurwa mbere yo kujyanwa mu buruhukiro bw’imirambo (morgue) hakoreshejwe imodoka z’imbangukiragutabara.

Hari amakuru avuga ko hari abandi banyeshuri bari muri koma, mu gihe abandi bari kwitabwaho n’abaganga.

Umuriro wadutse ahagana saa mbiri za mu gitondo (8:00 a.m.), kandi mu gihe kitageze ku isaha imwe, ubukana bw’ibyangiritse bwari bumaze kugaragara, nk’uko byatangajwe na Patrice Mugaruka Buduge, umuyobozi w’agace ka Buholo-Kasha.

UMUSEKE.RW

Share This Article