Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafashwe yiha akabyizi ku mugore w’abandi

Umusaza w’imyaka 80 wo mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Musenyi, yafatiwe mu nzu aryamanye n’umugore w’undi mugabo, umugore ahita ajyanwa kwa muganga.

Umugabo uvuga ko yasambanyirizwaga umugore yari avuye mu kabari anyura mu rugo rw’umugore bamaze iminsi babana mu buryo bunyuranye n’amategeko agiye kumushaka ngo bajye gusangira akabenzi.

Muhinzi Straton ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kigusa, yabwiye TV1 ko uwo mugabo ageze mu rugo, yasanze urugi rukinze, arakomanga ariko ntihagira ufungura.

Yavuze ko nyuma yo gukomanga inshuro nyinshi, abari bahari bafunguye urugi ku ngufu, basanga uwo mugore aryamanye n’uwo musaza.

Ati: “Ngiye kubona mbona ni sogokuru.”

Uyu mugore yahise asohoka afite uburakari bwinshi, mu gihe umugabo we yari amaze guhamagara abaturage.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ibintu byaje kuba bibi, uyu mugore akaza kujyanwa kwa muganga.

Uwo musaza na we yabanje kuguma mu nzu, ariko nyuma aza gusohoka yipfutse mu maso ingofero y’urugara, mu gihe abaturage bari bakomeje kumushungera.

Bamwe mu baturage bavuze ko uwo musaza atakagombye gufatwa nk’uwakoze icyaha gikomeye, bavuga ko nta muntu yafashe ku ngufu.

Umwe muri bo yagize ati: “Uriya musaza nta cyaha afite. Nta kiziriko yajemo, ntabwo ari umu-RIB [umwana uri munsi y’imyaka 18], si n’umuntu yafashe mu nzira agenda. Ntawe yafashe ku ngufu kuko iyo aza gufata ku ngufu uriya mugore aba yavugije induru.”

Abandi baturage bavuze ko ibyo uwo musaza yakoze bidakwiye, kuko atakabaye yishora muri ibyo bikorwa ahantu akwiriye kubera icyitegererezo.

Umwe yagize ati: “Ntabwo ari byiza, ni ukwiyandarika.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article