FERWACY yateguye umunsi wo kwerekana ibyagezweho

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, FERWACY, ryateguye gahunda yo kuzerekana ibyagezweho muri uyu mukino mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Nk’uko byatangajwe n’iri Shyirahamwe, uyu munsi wiswe ‘Rwanda Cycling Day 2026’, uteganyijwe kuba ku wa 20 Ugushyingo 2026. Hateganywa ko hazagaragazwa ibyagezweho ndetse n’ibiteganywa mu mukino w’amagare.

Hazagaragazwa inzira, abafatanyabikorwa ndetse n’amakipe azitabira Tour du Rwanda ya 2027. Hazagaragazwa kandi ingengabihe y’amasiganwa y’imbere mu Gihugu [Rwanda Cycling Cup].

Kuri uyu munsi kandi, hazagaragazwa Ingengabihe y’amasiganwa afasha gutegura abakiri bato [Rwanda Youth Racing Cup] n’andi masiganwa mpuzamahanga azabera mu Rwanda.

Hazagaragazwa kandi gahunda y’ibikorwa biteganywa by’igihe kirekire, ikiringaniye ndetse n’ibya 2027.

Hazagaragazwa Ingengabihe y’amarushanwa ateganywa
Amarushanwa ategurirwamo abato, akomeje kunganira ibyiciro bitandukanye by’amakipe y’Igihugu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *