Friendly yatangiranye intsinzi muri ‘Pre-Season Agaciro Tournament’

Ubwo hatangizwaga irushanwa ‘Pre-Season Agaciro Tournament 2026’, ikipe ya Friendly FC y’abakorera mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali, yatangiranye intsinzi yakuye kuri The Lions y’abakomoka muri Uganda.

Iri rushanwa ngarukamwaka, ryatangiye ku wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026 ku kibuga cyo kuri Tapis Rouge I Nyamirambo.

Ingimbi z’abari munsi y’imyaka 13 na 16, ni zo zatangiye zikina ku masaha y’amanywa.

Saa Cyenda z’amanywa, hahise hatangira umukino w’abakuru wo mu itsinda A.

Friendly FC yari ifite abafana benshi biganjemo abakorera ubucuruzi mu Gatsata, yatangiye irushanwa neza inyagira The Lions ibitego 4-1.

Munyeshyaka Makini utegura iri rushanwa riri mu afasha abakinnyi kwigaragaza bikabaviramo kubona akazi, yashimiye inzego bafatanya zirimo FERWAFA n’abandi.

Makini yavuze ko ‘Pre-Season Agaciro Tournament’, yahesheje benshi akazi ndetse ashimangira ko ari irushanwa rizakomeza gufasha abakinnyi.

Imikino y’umunsi wa Kabiri, irakomeza kuri uyu wa Gatatu aho guhera Saa Saba z’amanywa, hakina Tubigumemo FC na Big Stars mu gihe Saa Cyenda z’amanywa hakina Kigalois FC ikina na Sports Football Club.

Friendly FC yatangiranye intsinzi muri ‘Pre-Season Agaciro Tournament 2026’
The Lions yiganjemo abakomoka muri Uganda
Abakunzi ba ruhago bo nta rungu bafite
Abakunzi b’umupira w’Amaguru baba baje kwihera ijisho
Friendly FC yari yazanye abafana
Salim Saleh ukinira Muhazi United, ari mu bigaragaraje ku mukino wa mbere
Abayobozi batandukanye bari baje kwihera ijisho

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *