Tony FA yegukanye igikombe cy’ingimbi zitarengeje imyaka 20

Nyuma yo kunyagira ikipe y’Ingimbi z’Amagaju FC ibitego 5-1, Ishuri ryigisha Umupira w’Amaguru rya Tony FA, ni ryo yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Ingimbi zitarengeje imyaka 20 (Rwanda U20 Elite Premier League 2026).

Imikino isoza Shampiyona y’ingimbi n’abangavu, yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026 kuri Pelé Stadium guhera Saa Sita z’amanywa.

Tony FA ituye mu Karere ka Musanze, ni yo yakinnye n’ingimbi z’Amagaju FC zitarengeje imyaka 20.

Ishuri rya Tony FA, ryatangiye neza uyu mukino utigeze urigora ndetse ku munota wa 11, Mugunga Daniel yakorewe ikosa ryavuyemo penaliti, yinjizwa neza Tuyizere Fabrice.

Ku munota wa 14, Kwizera Charles yongeye kubona izamu ku ruhande rwa Tony FA ku mupira yari ahawe na Mugunga Daniel.

Ku munota wa 35, Tuyizere Fabrice yongeye gusetsa inshundura ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Fred.

Uyu rutahizamu wagize umukino mwiza, yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 42 ubwo yari ahawe umupira mwiza na Mugunga Daniel.

Tony FA yasoje igice cya Mbere iri imbere n’ibitego 4-0.

Amakipe yombi akigaruka mu gice Kabiri, ku munota wa 46, Nyatanyi Yvan Luc Rutikanga yahise atsinda igitego cya Gatanu.

Ingimbi z’Amagaju FC zagaragazaga gutinyuka mu gice cya Kabiri, zaje kubona igitego ku munota wa 62 cyatsinzwe na Mugisha Migambi Michel Ange ariko nticyari gihagije.

Tony FA yakomeje gucunga ibitego byayo, iminota 90 irangira yegukanye igikombe ku ntsinzi y’ibitego 5-1.

Wari umwaka wa mbere iri shuri ryigisha ruhago, ribashije kwitabira Shampiyona y’ingimbi zitarengeje imyaka 20, mu gihe ari umwaka wa Gatatu aya marushanwa y’abato akinwa.

Mu cyiciro cy’Abangavu, APR WFC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo kunyagira Center for Champions ibitego 7-0.

Mu batarengeje imyaka 17, ingimbi za Bayern Munich ni zo zegukanye igikombe nyuma yo gutsinda iza Vision JN igitego 1-0 mu gihe mu bangavu, cyegukanywe na Center for Champions yatsinze ES Mutunda igitego 1-0.

Ingimbi za Tony FA zishimira ibitego zatsinze
Tuyizere Fabrice yatsinze ibitego bitatu wenyine
Tony FA yiganjemo abakiri bato
Ingimbi z’Amagaju FC ntabwo zorohewe ku mukino wa nyuma

UMUSEKE.RW

Share This Article