Gisagara: Abahinzi bubatse icyumba cyo gukonjesha imyaka bakoresheje amakara

Abahinzi bubatse icyumba cyo gukonjesha imyaka bakoresheje amakara n’amazi

Abahinzi bo muri Koperative Abakoranamurava ikorera mu cyanya cy’uhirwa cya Nyabuyogera mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, bavuga ko icyumba cyo gukonjesha imyaka bubatse hakoreshejwe amakara n’amazi cyabashije kugabanya igihombo baterwaga no kwangirika k’umusaruro.

Aba bahinzi bavuga ko bakoze icyumba cyo gukonjesha bakoresheje amakara n’amazi, kikabafasha kubika imboga igihe kingana n’amazei atatu zitangiritse.

Muhozi Jean Marie Vianney, Perezida w’iyi koperative, avuga ko igizwe n’abanyamuryango 1,518, bakaba bahinga imboga zirimo intoryi, ibitunguru, imiteja na pavuro ndetse n’ibigori.

Avuga ko icyo cyumba cyo gukonjesha kiri muri iki cyanya kibafasha kubika toni eshatu z’imboga, zirimo intoryi n’imiteja, bikabafasha kwirinda igihombo baterwaga no kwangirika kw’umusaruro.

Ati “Ni inzu twasakaje amategura n’ibumba twakuye muri iki gishanga. Inkuta zayo zikozwe mu makara yegeranyijwe muri izo nkuta, hakanyuramo amazi ahora atonyanga, ku buryo imbere muri icyo cyumba hahoramo ubuhehere butuma tubika imboga mu gihe cy’amezi atatu nta kwangirika, zikagumana ububobere bwiza nk’izo wakura mu murima.”

Muri iki gishanga kandi hakoreshwa uburyo bwo kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba.

Mukashyaka Jerturda, uhinga muri iki gishanga, avuga ko mbere y’uko batangira gukoresha ubu buryo bwo kuhira bahingaga mu bihembwe bibiri gusa, ariko ubu bakaba bahinga mu bihembwe bitatu.

Ati “Ibi byahinduye umufuka wacu kuko nta kuraranya igishanga bikiba. Tuvanamo ibigori, tugashyiramo ibishyimbo, byavamo tugashyiramo imboga.”

Akomeza agira ati “Tutarabona uburyo bwo kuhira nagahinga ibigori mu mapariseri ane nkauramo ibiro 100, ariko ubu nkuramo toni 1.200.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, avuga ko icyanya cy’uhirwa cya Nyabuyogera kiri mu Murenge wa Save cyafashije abaturage gukomeza gukora no mu gihe cy’impeshyi.

Ati “Binafasha mu buryo bwinshi mu bukungu kuko iyo umaze amezi atatu udakora uba uhombye ibintu byinshi, kuko uyamaze urya ibyo wakoze nta kindi urimo gukora.”

Meya Rutaburingoga avuga ko Akarere ka Gisagara kashyize ubuhinzi n’ubworozi mu by’ingenzi mu rwego rwo gufasha abaturage kuva mu bukene.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko aka Karere gakomeje kuba ikigega cy’ubuhinzi, bitewe n’iyongera ry’umusaruro w’ibihingwa bitandukanye.

Mu mwaka wa 2021, abahinzi kuri hegitari imwe bezaga toni 4.1 z’umuceri, mu gihe ubu bageze kuri toni 6.8 kuri hegitari.

Umusaruro w’ibigori mu myaka itanu wariyongereye, uva kuri toni 2.8 kuri hegitari ugera kuri toni 4.5 kuri hegitari imwe.

Umusaruro w’imyumbati wavuye kuri toni 15.9 kuri hegitari ugera kuri toni 24.6 kuri hegitari mu 2026.

Ku mboga, mu 2021 abahinzi bezaga toni 6.9 kuri hegitari imwe, mu gihe ubu bageze kuri toni 10.4 kuri hegitari imwe.

Akarere kandi gakomeje kongera ubuso bw’ibishanga bitunganyijwe, aho ubu bugeze kuri hegitari 2,198, buvuye kuri hegitari 1,868 mu 2021.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibi byagize uruhare mu kugabanya ubukene, aho imiryango 29,993 yavuye mu bukene, ivuye ku miryango 6,500 mu 2021.

Imboga zirimo intoryi zabikwa amezi atatu muri icyo cyumba

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article