Nyamasheke: Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko umuhanda uva ahitwa Tyazo, Rangiro ukagera ahitwa Yove, w’ibirometero 23.3 ibikorwa byo gutangira kuwukora ari ku itariki 11 Nzeri 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, yabitangarije UMUSEKE, ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026.
Uyu muhanda uva ku muhanda munini muri Centre y’Ubucuruzi ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo ukanyura mu Murenge wa Rangiro ugana mu wa Cyato, ukongera guhurira n’umuhanda munini mu Ishyamba rya Nyungwe ahazwi nko Ku w’Inka.
Muneza Placide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, yavuze ko uyu muhanda ugiye gukorwa ku bufatanye bw’ibigo bitandukanye.
Ati “Dufatanyije na RTDA n’ibindi bigo uzakorwa mu gihe cyingana n’amezi 15 kongeraho amezi 18 yo kuwubungabunga, imashini zizaza ku itariki 11 Nzeri 2026 bijyendeye kuri gahunda Rwiyemezamirimo yihaye.”
Muneza Placide yakomeje avuga ko umuhanda utazashyirwamo kaburimbo cyangwa ngo ushyirweho amatara.
Ati “Uzashyirwamo laterite kandi ntabwo uzacanirwa, uzuzura utawaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 5,8.”
Ubwo RTDA yitabaga Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, tariki 5 Gashyantare 2020 ngo isobanure ku bibazo by’ingurane n’abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’imihanda, yanabajijwe ku byo abadepite bari bamaze iminsi bagiriye ingendo mu turere bagiye babona aho banyuze.
Mu byabajijwe harimo icyo RTDA iteganyiriza umuhanda wa Cyato – Rangiro.
Umuyobozi Mukuru wayo RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko bagiye kuwushyiramo kaburimbo kugira ngo umuhanda ube nyabagendwa.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE

