Nyanza: Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahamije icyaha uwahoze ari Gitifu w’akagari ka Gitovu, mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza aho akurikiranyweho kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byerekeye Jenoside.
Uyu wahoze ari Gitifu w’akagari ka Gitovu yashyinguye bisanzwe umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki cyaha cyabereye muri kariya gace mu mudugudu wa Nazareti.
Havugimana Joel w’imyaka 46 aregwa icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu mwaka wa 2014 hari umuturage wahingaga mu gishanga cya Biryogo abona umubiri w’umuntu uri mu ikote upfunyitse no mu kiringiti ahita abimenyesha nyiri umurima, na we abibwira Gitifu w’akagari icyo gihe ari na we uregwa, maze hategurwa umuganda.
Abaturage bakura uriya mubiri aho wari uri ushyikirizwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitovu, ari we Havugimana Joel na we awubika mu biro by’akagari.
Uriya mubiri waje kubura Joel arafatwa atangira gukirikiranwa.
Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Joël uregwa yemera ko uwo mubiri yawushyikirijwe akaza kuwushyingura bisanzwe atabimenyesheje komite y’abarokotse Jenoside.”
Ubushinjacyaha bukavuga ko uriya mubiri wari uw’uwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha kandi burega Joël bubishingiye ko raporo ya komite y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kagari ka Gitovu yo ku wa 24/04/2019 igaragaza ko umubiri wabonetse ari uw’uwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, aho bariya bagize komite nyobozi bashatse uriya mubiri ngo ushyingurwe ukabura, kandi iriya raporo yanagejejwe ku biro by’umurenge wa Busoro.
Ubushinjacyaha buvuga ko uwari gitifu w’umurenge wa Busoro Jean Pierre Nkundiye we yavuze ko nta nama yigeze iba yemeza ko umubiri uregerwa ushyingurwa, cyangwa ari uw’umuntu wazize jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha busaba urukiko kwemeza ko Havugimana Joël ahamwa n’icyaha akurikiranweho bityo akaba yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icyenda no gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Havugimana Joël ahakana icyaha aregwa akavuga ko yavukiye mu murenge wa Muyira aza kujya gukorera mu kagari ka Gitovu mu murenge wa Busoro bityo amakuru yerekeye jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Busoro ntayo azi.
Icyo gihe ahakorera Joël yemera ko habonetse umubiri bajya kuwureba maze hagira abavuga ko ari uw’umuntu wapfuye urupfu rusanzwe.
Bajya mu nteko y’abaturage habura nyiri umuntu maze taliki ya 03/03/2023 Gitifu w’umurenge wa Busoro Jean Pierre Nkundiye atumiza inama yitabirwa n’abantu babiri buri wese akemeza ko uwo mubiri ari uwe.
Nyuma y’ibyumweru bibiri hatumijwe indi nama, gusa gitifu Joël akavuga ko muri izo nama handitswe iyakorewe ku kagari hafatwa umwanzuro ko umubiri ubuze nyira we, hategurwa inama ya gatatu ari nabwo hafatwaga umwanzuro wo kuwushyingura mu buryo busanzwe.
Icyo gihe gitifu w’umurenge abaha Frw 3,000 yo gushyingura bityo Joël akavuga ko yatunguwe no guhamagarwa abwirwa ko yashyinguye umubiri w’uwazize jenoside.
Joël wahoze ari gitifu w’akagari asoza asaba kugirwa umwere kuko nta mugambi wo gukora icyaha yigeze agira, akavuga ko atigeze ahabwa amakuru ngo bamenye iby’uwo mubiri.
Uko urukiko rubibona
Urukiko rusanga Havugimana Joël yiregura avuga ko hakozwe inama ebyiri mu bihe bitandukanye ziyobowe na gitifu w’umurenge maze gitifu w’umurenge Jean Pierre Nkundiye yanzura ko uwo mubiri ushyingurwa bisanzwe, icyo gihe gitifu w’umurenge akaba yaranatanze Frw 3,000 ariko ibyo Joël avuga nta kimenyetso abigaragariza, kuko atabasha kugaragaza inyandiko mvugo z’izo nama, bityo imvugo za Joël Havugimana nta shingiro zahabwa mu gihe atagaragaza ibimenyetso bizishimangira.
Urukiko rukavuga ko rusanga ibikorwa Havugimana Joël yakoze bigaragaza ku bushake ko yasibanganyije ibimenyetso anatesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byerekeye jenoside ashyingura bisanzwe umubiri w’uwishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kandi ibyo abikora yirengagije amakuru yari mu ikusanyamakuru rya Gacaca agaragaza ko ahakuwe uriya mubiri ariho hiciwe uriya wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bityo ibikorwa yakoze bikaba bigize icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside.
Urukiko kandi rurasanga ariko Havugimana Joël ari ubwa mbere akurikiranweho icyaha mu nkiko kandi akaba nta yindi myitwarire mibi yigeze igaragazwa yaba azwiho, urukiko rurasanga byamubera impamvu nyoroshyacyaha ituma agabanyirizwa igihano agahabwa igihano gito giteganyijwe n’itegeko bityo akaba ahanishijwe igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga 500,000.
Icyemezo cy’urukiko
Rwemeje ko Havugimana Joël ahamwa n’icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byerekeye jenoside, rumuhanishije igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ingana n’amafaranga 500,000.
Uriya gitifu w’akagari yatawe muri yombi ari kumwe na gitifu w’umurenge Jean Pierre Nkundiye, ndetse na nyirumurima uriya mubiri wabonetsemo.
Gusa gitifu w’umurenge Jean Pierre Nkundiye ndetse na nyirumurima baje gufungurwa.
Amakuru avuga ko gitifu w’umurenge ndetse na nyirumurima dosiye zabo ubushinjacyaha butaziregeye mu mizi.
NSHIMIYIMANA Theogene
UMUSEKE.RW
