Nyaruguru: Mu muganda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwirinda biyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru mu muganda, nyuma agirana na bo ikiganiro cyibanze ku kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye ndetse no gukomeza gushyira imbaraga mu kwirinda ibiyobyabwenge, n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Mu butumwa yatanze, Minisitiri Habimana yasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibinyobwa bitemewe, batanga amakuru ku gihe ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.
Yagize ati: “Kuba muzima bijyana no kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera. Niba hari aho unyuze babicuruza, tanga amakuru.”
Minisitiri Habimana yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi, by’umwihariko mu rubyiruko, ari ingenzi mu kubaka umuryango utekanye no kugira abaturage bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati: “Iterambere twifuza tuzarigeraho turi bazima, rigomba gusanga abaturage bameze neza. Ntabwo wazana iterambere ku rundi ruhande abaturage bari kwicwa n’ibiyobyabwenge.”
Yanasabye abafite ibinyobwa bitemewe kubitanga hakiri kare, abibutsa ko ibikorwa byo kubihashya bizakomeza kandi ko uzafatwa azahanwa hakurikijwe amategeko.
Minisitiri Habimana yashimangiye ko gutanga amakuru ku gihe ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, asaba abaturage kudaceceka igihe babonye aho bikorwa.
Ubu bukangurambaga bwibanze kandi ku ruhare rw’umuryango mu kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge n’ubusinzi, hagamijwe kugira urubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi rushoboye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.


UMUSEKE.RW

