Mu Karere ka Musanze abagore batandatu bari bari mu bikorwa byo gucukura itaka ryo kubakisha ryabagwiriye , bane muri abo bahita bitaba Imana.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, mu masaha ya saa moya za mu Gitondo,bibera mu Murenge wa Gataraga , muri aka Karere ka Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien, yahamirije UMUSEKE ko abo bagore bitabye Imana bari bari mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe.
Meya Nsengimana avuga ko bacugura itaka kugeza ubwo habaye ikinogo kinini ari nacyo cyatumye itaka ribagwira.
Ati “Bamwe bahise bitaba Imana ako kanya, abandi bajyanwa kwa Muganga, ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri.”
Yakomeje ati “Abaturage turabihanganisha,abaturage bari abavandimwe bacu. Turabasaba kwirinda kujya mu mirimo ishobora kubambura ubuzima bwabo.Bagomba kwirinda ubucukuzi butemewe, bajya gushaka itaka cyangwa ibindi. Ibyo byose rero bishyira mu kaga ubuzima bwabo,icyo tubasaba ni ukubyirinda,bagatanga amakuru kugira ngo ahantu nkaho hacukurwa mu buryo butemewe , babibwire ubuyobozi bubegereye,kugira ngo babikumire hakiri kare hataragera igihe ngo bitware ubuzima bw’abantu.”
Amakuru avuga ko nyir’ikirombe abo baturage bacukuragamo yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo.
UMUSEKE.RW
