Rusizi -Umugabo witwa Nturanyenabo Theobald wo mu murenge wa Nkungu bivugwa ko yatewe ibuye na mugenzi we, bimuviramo gupfa.
Inkuru y’uru rupfu yabaye ku wa Mbere tariki 24 Kanama, 2026 mu mudugudu wa Muhora, Akagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu.
Nturanyenabo Theobald w’imyaka 41 ku Cyumweru mu masaha ya saa 23h50 yashyamiranye na mugenzi we witwa Sinzabakwira Felix wo mu mudugudu Gikombe.
Uyu Sinzabakwira ngo yateye ibuye Nturanyenabo Theobald ariko ntasobanura aho yari muteye. Mu masaha ya saa 2hoo a.m Nturanyenabo yajyanywe kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Nkungu yarembye.
Ku wa Mbere ku gicamunsi Muganga yaje gutanga urupfu rwa Nturanyenabo.
Bariya bagabo ngo bashyamiranye bari bavuye mu bukwe. Sinzabakwira ukekwaho urupfu rwa Nturanyenabo ari mu maboko ya RIB, afungiye kuri sitasiyo ya Kamembe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel yemeje aya makuru, avuga ko ubutumwa baha abaturage, ari ukubakangurira gutanga amakuru ku gihe, no gukiranura abagiranye amakimbirane mu gihe bigaragaye ko bashobora kurwana, umwe akaba yavutsa undi ubuzima.
Yabasabye kwitwararika ku binyobwa bifite alcohol bakanywa gake.
Habimana Emmanuel asaba abatanga ibyo kunywa mu birori nk’ubukwe cyangwa mu tubari guha abakiliya babo ibinyobwa biri mu rugero, mu gihe babona ko bahembutse.
Ati “Aha ndabwira abategura ubukwe cyangwa ubusabane ubwo aribwo bwose.”
UMUSEKE.RW

Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.Siko bible ivuga.Ni ikinyoma.Soma Abagalatiya 6:8.