Abantu 16 barimo umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, Dr Emile Bienvenu na bamwe mu bakozi b’icyo kigo, ndetse n’umuyobozi akaba na nyiri uruganda Ingufu Gin, Ntihanabayo Samuel na bamwe mu bafite inganda ndetse n’abakozi bazo, bitabye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro,baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Ubushinjacyaha bwasabiye nyir’uruganda Ingufu Gin gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku mpamvu zitandukanye.
Bwagaragaje ko nyuma y’uko inzego zibifitiye ububasha zitangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko imikorere y’izo nzoga, byagaragaye ko inganda zirimo Ingufu Gin zateshutse ku mabwiriza.
Bwagaragaje ko mu mpamvu buvuga ko nyir’uruganda Ingufu Gin akwiriye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo harimo iy’uko yirengagije amabwiriza y’ubuziranenge, agakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibyagize ingaruka mbi ku baturage.
Ubushinjacyaha bwavuze ko isuzuma rikorwa kugira ngo hasuzumwe niba ibiri mu binyobwa inganda zikora bidashobora guhumanya ubuzima bw’ababinywa ariko ko ibyo bitakozwe muri Ingufi Gin.
Bwongeyeho ko harimo ko ubuyobozi bwa Ingufu Gin bwabuze inyandiko igaragaza ko ibigega bibikwamo ibinyobwa muri uru ruganda bikorerwa isuku n’isukura.
Nyir’uruganda Ingufu Gin, Ntihanabayo Samuel,, yireguye avuga ko ataryozwa amakosa yakoze ahubwo ko ibyabaye byabazwa abakozi b’uruganda ko we icyo akora ari ugushyiraho inzego zitandukanye zibishinzwe.
Yasabye urukiko ko yakurikiranwa adafunze kuko adateganya kwica iperereza cyangwa kurivogera.
UMUSEKE.RW
