Sosiyete ya Karisimbi Events igiye gutanga ku nshuro ya cumi ibihembo bigamije gushimira ibigo bitandukanye byitwara neza mu kwakira no guha serivisi abakiriya.
Muri uyu mwaka wa 2026, ibigo bitanga serivisi zitandukanye bizahatanira ibihembo mu byiciro 40.
Mu gutanga amanota, 60% azashingira ku majwi yatanzwe n’abatoye, mu gihe 40% azava ku isuzuma rishingiye ku buryo ikigo cyakira abakigana, uko kizwi muri rubanda n’urwego rwa serivisi gitanga.
Karisimbi Events ivuga ko ubu buryo bugamije guha ijambo abakiriya bagana ibi bigo ndetse n’abafite ubumenyi mu bijyanye n’imitangire ya serivisi.
Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yavuze ko ibihembo bigamije gushimira ibigo bigira uruhare mu guteza imbere isoko ry’umurimo no kubishishikariza gukomeza kunoza serivisi.
Ati: “Ibi bihembo bigamije gushimira ibigo ku ruhare bigira ku isoko ry’umurimo. Turashishikariza ibigo kuzamura urwego rw’ibyo bakora mu itangwa rya serivisi.”
Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byitwaye neza mu bucuruzi, abateje imbere imyidagaduro n’abandi bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye.
Ibihembo bitangwa buri mwaka, aho Karisimbi Events ivuga ko bigamije gukangurira ibigo n’abandi batanga serivisi gukomeza kuzamura ireme ry’ibyo bakorera abakiriya.
Abifuza gutora ikigo bashaka guha amahirwe bashobora kunyura ku rubuga rwa Karisimbi Events, https://kalisimbievents.com/
Bimwe mu byiciro bya KARISIMBI SERVICE EXCELLENCE AWARDS 2026
- Hospital Service Excellence Award
- Biopharmaceutical Manufacturing Excellence Award
- Pharmaceutical Supply Chain & Distribution Excellence Award
- Medical Equipment & Devices Supply Excellence Award
- Laboratory & Diagnostic Services Excellence Award
- Medical Consumables Supply Excellence Award
- Healthcare Logistics & Cold Chain Excellence Award
- Hospital Pharmacy Service Excellence Award
- Health Insurance Service Excellence Award
- Digital Health & Supply Chain Innovation Award
- Digital Payments & e-Kash Implementation Excellence Award
- Banking Customer Service Excellence Award
- SME Banking Service Excellence Award
- Financial Inclusion Excellence Award
- Fintech Innovation & Service Excellence Award
- Legal Advisory Excellence in Financial Services Award
- Customer Service Excellence in Public Utilities Award
- Digital Public Service Excellence Award
- Public Accountability & Citizen Engagement Excellence Award
- Public Sector Communication Professional of the Year Award
- Hotel Service Excellence Award
- Boutique Hotel of the Year Award
- Restaurant Service Excellence Award
- Travel & Tour Agency of the Year Award
- Tour Operator & Destination Experience Award
- Airline Customer Experience Excellence Award
- Event & Conference Service Excellence Award
- Real Estate Developer of the Year Award
- Property Management Service Excellence Award
- Architecture & Design Excellence Award
- Building Materials Manufacturing Excellence Award
- Logistics & Courier Service Excellence Award
- Transport & Mobility Service Excellence Award
- Automotive Service Excellence Award
UMUSEKE.RW

