Ibitero bya Iran byakomerekeje abasirikare ba Amerika bakabakaba 100

Ibitero bya Iran biri kwibasira ibirindiro bya Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati

Ibiro Bikuru by’Ingabo za Amerika (Pentagon) byatangaje ko mu byumweru bibiri bishize, abasirikare b’iki gihugu bakabakaba 100 bakomerekeye mu bitero bagabweho Iran.

Umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, ubwo yasubizaga ibinyamakuru byashinjaga urwego avugira guhisha amakuru y’abasirikare bakomerekera mu bitero Iran ikomeje kugaba ku birindiro by’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, yavuze ko abenshi mu bakomeretse bagize ibikomere byoroheje byo ku mutwe, ndetse ko 96% muri bo bamaze gusubira ku mirimo yabo.

Yavuze ko abo basirikare bakomeretse kuva ku itariki ya 7 Nyakanga, ubwo ibitero hagati y’impande zombi byasubukurwaga.

Uretse abakomeretse, abasirikare batatu bamaze gupfa barimo babiri bapfiriye muri Jordanie ndetse n’undi umwe wapfiriye muri Iraq, ndetse imirambo yabo ikaba izagezwa muri Amerika ku wa Gatatu ikakirwa n’abarimo Perezida Donald Trump.

Iminsi ibaye 10 yikurikiranya, Amerika igaba  ibitero kuri  Iran. Na Tehran ikomeje kurasa misile no kohereza indege zitagira abapilote ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu bihugu birimo Jordanie, Kuwait, Bahrain na Iraq.

Igisirikare cya Amerika kivuga ko ibitero byacyo bigamije guca intege ubushobozi bwa Iran bwo guhungabanya ubwikorezi bw’amato y’ubucuruzi anyura mu nzira ya Hormuz.

Iran ivuga ko ibitero igaba bigamije gusubiza ibitero bya Amerika no gusenya ibirindiro ibitero by’Amerika bigabirwaho.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko igihugu cye kiri mu “ntambara yuzuye”, atari ibikorwa bya gisirikare gusa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *