Abavuga ko FDLR ari urwitwazo bahawe igisubizo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe,avuga ko bitangaje ku kuba guverinoma y’u Burundi ivuga ko umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, atari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro   yagiranye  na Radio Agasaro Kaburaga yo ku muyoboro wa Youtubegikorwa n’umunyamakuru Nshimiyimana Venuste.

Muri Nyakanga umwaka ushize,Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, wanahoze ari n’Ambasaderi w’u Burundi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Burusiya, yatangaje ko umutwe wa FDLR atari ikibazo ku Rwanda.

Yagize ati “FDLR ntikiri ikibazo ku Rwanda, ahubwo ni urwitwazo rwanyu… mu gusahura DRC. Ibinyoma byanyu nta mbaraga bigifite.”

Kuri Amb.Nduhungirehe, asanga aya magambo, uretse kuba yumvikanamo kwirengagiza uruhare rwa FDLR rusanzwe mu guhungabanya umutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yumvikana ko anashyira u Rwanda mu majwi, ku bintu adafitiye gihamya.

Nduhungirehe avuga ko Guverinoma ya Congo yigiza nkana kuko Leta ya Congo yo ubwayo yemera gusenya umutwe wa FDLR  binyuze mu masezerano y’amahoro kandi ko ayo masezerano Perezida Ndayishimiye Evaliste yari ayahagararariye ashyirwaho umukono.

Ati “Ariko nkuko tubizi,twashyize umukono ku masezerano y’amahoro ya Washington ku itariki ya 4 Ukuboza 2025. Ayo masezerano yashyizweho n’abakuru b’ibihugu, uw’u Rwanda na RDCongo ndetse na Perezida Donald Trump kandi ahagarariwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere barimo Perezida Evaliste Ndayishimiye w’u Burundi.”

Mu ijambo yavuze icyo gihe,[Ndayishimiye] yavuze ko ashyigikiye amasezerano ya Washington. Amasezerano avuga ko guverinoma ya Congo na igomba kurandura uyu mutwe w’abajenosideri wa FDLR hanyuma n’u Rwanda rugakuraho n’ingamba z’ubwirinzi.”

Nduhungirehe avuga ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uyobowe na Perezida w’Uburundi washyigikiye byimazeyo aya masezerano ya Washngton bityo bitangaje kuba u Burundi ari bwo buhindukira bukavuga ko aFDLR ri urwitwazo ku Rwanda.

Ati “Bikaba bitangaje kumva umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ahinyuza ibikubiye mu byemezo by’umuryango ayobora (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburundi),wagiye ushyigikira amasezerano ya Washngton arimo ko guverinoma ya Congo igomba kurandura umutwe wa FDLR.”

Avuga ko abantu badakwiye kurangazwa n’ibyo Leta y’u Burundi ivuga ndetse  ko igabanya ubukana bw’umutwe wa FDLR.

FDLR, (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ni umutwe w’iterabwoba uzwi ku rwego mpuzamahanga, ukaba wiganjemo bamwe mu bakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda.

Umuryango w’Abibumbye (UN) n’izindi nzego mpuzamahanga zagiye zigaragaza kenshI uruhare rwa FDLR mu kwica abantu benshi, gufata abagore ku ngufu, no gushyira abana mu gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC.

UMUSEKE.RW

 

 

 

 

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *