Imyigaragambyo yayogoje ibihugu i Burayi

Imyigaragambyo ikomeye yayogoje ibihugu bitandukanye by’u Burayi birimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Butaliyani, Portugal na Albania, aho abigaragambya bavuka ko basaba ko hakemurwa ibibazo birimo izamuka ry’igiciro cy’ubuzima, ihenda ry’ubukode bw’amazu, ibibazo biri mu burezi ndetse n’imiyoborere mibi bavuga ko yamunze ibyo bihugu.

Ni imiyigaragambyo yatangiye mu ntangirizo z’Ukwakira 2026 ariko mu matariki ya 16 na 19 Ukwakira irushaho gukara cyane aho abigaragambya bahanganye n’inzego z’umutekakno rubura gica, baratwika, bangiza inyubako za Leta abandi benshi batabwa muri yombi.

Mu Bufaransa abigaragambya bahanganye n’abashinzwe umutekano rubura gica

Kuva ku wa Gatandatu wa tariki 17 Ukwakira nibwo imyigaragambyo yakomeye cyane mu Bufaransa abo hitabiriwe n’abarenga ibihumbi 800 ahantu harenga 110 mu mijyi irimo; Paris, Nice, Lille, Marseille na Lyon.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu mpera za Nzeri ari abanyeshuri bavugaga ko bari kwamagana ibibazo biri mu burezi birimo ubucucike mu mashuri, ibura ry’abarimu, ibikorwaremezo bidahagije, amasomo menshi n’ingengo y’imari idahagije ndetse n’uburyo abanyeshuri bemererwa kwinjira muri kaminuza, bakavuga ko habamo itonesha.

Nyuma yaho, ihuriro ry’abakozi n’abandi baturage basanzwe baje kwitabira iyi myigaragambyo, bavuga ko bigaragambiriza izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze no kuzamuka ku giciro cy’ubuzima muri rusange.

Kuva imyigaragambyo yatangira abantu bagera ku 2.000 batawe muri yombi, mu gihe abarenga 1.000, barimo abapolisi bakomeretse.

Ni myigaragambyo irimo urugomo rukabije ku buryo Guverinoma yashyizeho amasaha yo kuba abantu bageze mu rugo mu mijyi irimo Paris, Nice, Lille, Marseille na Lyon.

Perezida Emmanuel Macron  yavuze ko yasabye Guverinoma guhura n’abanyeshuri, abarimu, ihuriro ry’abakozi n’abandi bireba kugira ngo baganire ku buryo ibibazo bihari byakemuka.

Mu Bufaransa abigaragambya baratwika buri kimwe

Mu Bubiligi: Abanyeshuri barigaragambiriza ikiguzi cy’uburezi

Mu Bubiligi, abanyeshuri bamaze ibyumweru bigaragambya bamagana izamuka ry’ikiguzi cy’uburezi. Imyigaragambyo yabereye i Bruxelles na Liège ku wa Gatandatu yaranzwe no guhangana hagati y’abapolisi n’abigaragambya.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abapolisi bakoresha amazi n’imyuka iryana mu maso kugira ngo batatanye ikivunge cy’abigaragambya.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Bernard Quintin, yavuze ko ibyabereye i Bruxelles byarenze urugero rw’imyigaragambyo isanzwe ko kandi inzego z’umutekano zizakoresha uburyo bukenewe kugira ngo zigarure ituze.

Mu Bubiligi abapolisi bari guhanagana n’abanyeshuri bakamejeje

Mu Butaliyani: Imyigaragambyo yahindutse imvururu n’urugomo

Mu Butaliyani, naho imyigaragambyo yabereye i Milan ku wa Gatandatu yatangiye mu mahoro, ariko nyuma bamwe mu bayitabiriye batangira guhangana n’abapolisi, babatera amabuye ndetse batwika amapine.

Abigaragambya baravuga ko batishimiye izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa n’ikiguzi cy’imibereho muri rusange.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yavuze ko abaturage bafite uburenganzira bwo kwigaragambya, ariko ko kwangiza imijyi atari bwo buryo bwo kugaragaza ibibazo.

Yashinjije bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo kuyikoresha mu guteza akaduruvayo no kugaba ibitero ku bashinzwe umutekano.

Abapolisi mu Butaliyani bahanganye n’abigaragambya

Portugal: Abaturage basaba ko hakemurwa ikibazo cy’amacumbi

Muri Portugal, mu mijyi irimo Lisbon abaturage biraye mu mihandaa bavuga ko basaba Leta gukemura ikibazo cy’ibiciro by’amacumbi n’ikiguzi cy’imibereho.

Abantu babarirwa mu bihumbi bashinze amahema mu mbuga izwi nka ‘Rossio Square,’ biyemeza kuharara kugira ngo bereke Leta ko batagifite ako kurara.

Imibare igaragaza ko ibiciro by’ubukode by’amazu muri Portugal byazamutseho 124% hagati ya 2015 na 2024.

Abaturage biyemeje kurara mu mbuga izwi nka ‘Rossio Square,’ muri Portugal

Muri Albania ko ingabo n’abapolisi byarunzwe ku bwinshi mu mihanda y’umurwa mukuru Tirana, aho bari guhangana n’abaturage basaba Minisitiri w’Intebe, Edi Rama, kwegura bamushinja ibyaha bya ruswa bifitanye isano n’ubuyobozi bwe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article