Umuramyi James Muhima yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Walio Ishinda Dunia’ (Abanesheje Isi), agamije guhumuriza abantu bari mu bihe bikomeye no kubibutsa ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 15 Nzeri 2026, ikaba ari iya gatatu kuri Album ye yise ‘Nigereyeyo’.
Uyu muhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko nyuma y’ubu buzima hari ubuzima bw’amahoro y’iteka, cyane cyane abababajwe no gutandukana n’abo bakundaga.
Ati “Nanjye ndi umwe mu bagezweho n’ibyo bihe, rero ibyo byose maze kubona umwuka w’Imana wanshoboje gukora iyi ndirimbo ngo izagira uruhare runini mu komora ibikomere no kugarura ibyiringiro mu bantu.”
Akomeza agira “Urupfu rutera abantu benshi agahinda kuko ruba rubatandukanyije a n’inshuti, abavandimwe, ababyeyi n’abana. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa burema ibyiringiro by’uko nyuma y’ubu buzima tuzongera kubaho neza kandi tubane n’abo twatandukanye bose.”
Yavuze ko kandi iyi ndirimbo ikangurira abantu gukora ibyiza no gukomeza kugira ibyiringiro, ashingiye ku byo Bibiliya yigisha ku bantu batsinze urugamba rwo kwizera.
James Muhima usanzwe utuye mu Bwongereza yasobanuye ko yahisemo gukoresha ururimi rw’Igiswahili mu ndirimbo Walio Ishinda Dunia’ kuko ari ururimi amaze imyaka myinshi akoresha, kandi akaba yifuza ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugera ku bantu benshi barwumva.
Uyu muramyi yavuze ko indirimbo yayanditse wenyine, ariko mu kuyitunganya akorana n’itsinda rye, asaba abakunzi be gukomeza gushyigikira ibihangano bye.
Yavuze ko nyuma ya ‘Walio Ishinda Dunia’, abakunzi be bakwitega indirimbo ‘Nigereyeyo’, izakurikirwa n’izindi ziri kuri Album ye.
REBA HANO INDIRIMBO ‘Walio Ishinda Dunia’ ya James Muhima:
