Korali Ukuboko kw’Iburyo yasohoye indirimbo nshya ‘Kora Ikintu Gishya’ -VIDEO

Chorale Ukuboko kw’Iburyo ibarizwa muri ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Kora Ikintu Gishya’, ishingiye ku butumwa bwo gukomeza kwizera ko Imana ishobora guhindura ubuzima bw’abayizera.

Iyi ndirimbo ivuga ku bikorwa bishya Imana ikorera abizera, ibahumuriza kandi ikabibutsa ko ishobora kubakura mu bihe bikomeye ikabageza ku buzima bushya.

Chorale Ukuboko kw’Iburyo yatangiye umurimo w’Imana mu 1989, kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi barenga 150.

Mu myaka irenga 30 imaze ikora umurimo wo kuririmba, iyi chorale yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abakristo, zirimo Ikidendezi, Rukundo ni Yesu, Imirimo, Imitima yacu, Hashimwe Yesu, Abera b’Imana na Ndi Imana mu misozi n’izindi.

Indirimbo ‘Kora Ikintu Gishya’ yanditswe na Pastor Benjamin Serugo uzwi nka Past Ben, umuririmbyi wa Alarm Ministries, mu bufatanye bw’iri tsinda na Chorale Ukuboko kw’Iburyo.

Yayobowe na Oliva Rukundo, umwe mu baririmbyi bari kuzamuka muri iyi minsi, akaba anafite ibihangano bye bwite.

Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku murongo wo muri Yesaya 43:19 ugira uti: “Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.”

Perezida wa Chorale Ukuboko kw’Iburyo, Seth Kwizera, yavuze ko intego yabo ari ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Yavuze ko babikora bashingiye ku nshingano Yesu yahaye abamwizera yo kujya mu mahanga yose bakigisha abantu.

Umutoza wa Chorale, Desire Mubogora, yavuze ko ‘Kora Ikintu Gishya’ igamije guhumuriza abizera no kubibutsa ko Yesu ashobora gukora ibishya mu buzima bwabo.

Yongeyeho ko iyi ndirimbo inafite ubutumwa bugenewe abatarakira Yesu, ibakangurira kumwizera no kureba ibyo akorera abamwemera.

‘Kora Ikintu Gishya’ ni imwe mu ndirimbo 13 zafashwe mu mashusho mu buryo bwa Live Recording.

Iteganyijwe kujya kuri Album ya gatanu ya Chorale Ukuboko kw’Iburyo, izamurikwa mu gitaramo giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026 kuri ADEPR Gatenga.

Chorale Ukuboko kw’Iburyo ikomeje ibikorwa byayo byo gukoresha umuziki mu kwamamaza ubutumwa bwa Gikristo no gukomeza abakristo mu kwizera.

Reba hano indirimbo Kora ikintu gishya ya Korali Ukuboko kw’Iburyo

 

UMUSEKE.RW

Share This Article