Rwatubyaye yabonye akazi i Burayi

Myugariro wo hagati, Rwatubyaye Abdoul yamaze gusinyira KF Shkëndija Haraçinë yo muri Macédonie y’Amajyaruguru ku Mugabane w’i Burayi.

Ni inkuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026. Rwatubyaye amakuru avuga ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’uko bamwe mu bashinzwe kumushakira akazi.

Amwe mu makipe aherutsemo, harimo Rayon Sports, APR FC, Isonga FC, Shkupi, Strumica, Abu Muslim, Al-Soquor, Switchbacks, Kansas, Colorado.

Yakinnye mu bihugu bitanu. Birimo Shampiyona y’u Rwanda, Libya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Macédonie ya Ruguru, Libya na Afghanistan.

Rwatubyaye yasubiye gukina i Burayi

Asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu [Amavubi]
UMUSEKE.RW

Share This Article