Uganda : Aba Minisitiri 4 bashyizweho na Museveni bashobora kutarahira

Abaminisitiri abane  bo muri Uganda byari biteganyijwe ko baza kurahira kuri uyu wa Mberet ariki ya 8 Kamena 2026, bashobora kutarahira cyangwa irahira rigasubikwa kubera bagishidika ubwenegihugu bwabo.

ChimpReports ivuga ko  abo ari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari iciriritse wagenwe, Shartsi Kutesa Musherure, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Calvin Echodu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Adonia Ayebare, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano mu Gihugu, Dr. Lawrence Muganga.

Kugeza ku Cyumweru nyuma ya saa sita, bari batarahabwa ubutumire bwo kwitabira umuhango wo kurahiza abagize Guverinoma uteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026 mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Shartsi Kutesa Musherure, Calvin Echodu na Adonia Ayebere bivugwa ko bari bafite ubwenegihugu bwa Uganda n’ubwa Amerika, naho Muganga akagira ubwa Uganda, u Rwanda na Canada.

Perezida Yoweri Museveni ni we uzayobora uwo muhango wo kurahira, uzanitabirwa n’abayobozi bakuru ba Leta barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi bayobozi bakuru b’inzego za Leta.

Amakuru aturuka mu bantu batandukanye avuga ko uku gutinda kwatewe n’impungenge zagaragajwe n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta ku bijyanye n’imiterere y’amategeko igenga abakandida bari bafite ubwenegihugu bubiri cyangwa burenze.

Nk’uko bivugwa n’abayobozi bamenyeshejwe iby’iki kibazo, Minisiteri yagiriye inama urwego rwashyizeho abo bakandida ko kurahiza abantu batararangiza gahunda yo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga bishobora gutuma Leta ihura n’ibibazo by’amategeko.

Amakuru avuga ko abanyamategeko ba leta batangiye gusuzuma ibibazo byose bivugwa bijyanye n’ubwenegihugu bwa Uganda , harebwa niba abatowe bashobora kwemezwa .

Iki kibazo gikomeje kuvugwaho cyane muri Uganda  no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igikorwa cyo gusuzuma abakandida cyakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko, aho Perezida wungirije wayo, Thomas Tayebwa yatangaje ko abakandida bane bagaragayeho ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu bubiri cyangwa bwinshi.

Tayebwa yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko yakoranye igenzura na Minisiteri y’Umutekano mu gihugu maze igasanga abakandida batatu bafite ubwenegihugu bubiri, mu gihe undi yari afite ubwenegihugu burenze bubiri.

Yavuze ko komisiyo yashingiye ku nyandiko zagaragazaga ko hari ibikorwa byo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga byari byaratangiye mbere yo kwemeza bamwe mu bakandida.

Kutamenya neza uko ibintu bihagaze kugaragara cyane ku kibazo cya Dr. Muganga, kuko bivugwa ko kandidatire ye yo kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano mu Gihugu itemejwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kwemeza abayobozi nyuma y’uko havutse ibibazo ku bijyanye n’ubwenegihugu bwe.

Amakuru aturuka muri Leta avuga ko iki kibazo cyamaze gusubizwa Perezida Museveni nk’urwego rwashyizeho uwo mukandida.

Kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru, haba abo mu biro bya Perezida Museveni cyangwa abo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta nta n’umwe wari wigeze agira icyo abivugaho.

Hari abayobozi bavuga ko niba ibyo bibazo by’amategeko bitarakemuka mbere y’umuhango wo ku wa Mbere, kurahiza abakandida bireba bishobora gusubikwa kugeza igihe gahunda yo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga izarangirira no kugeza igihe baboneye inyandiko za nyuma zizava mu bihugu by’amahanga bireba.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano mu Gihugu, Dr. Lawrence Muganga
Shartsi Kutesa Musherure, wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari iciriritse
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Calvin Echodu
Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga 

UMUSEKE.RW

 

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *