Ngororero: Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ziri mu gikorwa cyo gukura Uwayezu Jean de Dieu mu kirombe amasaha arenga 24 arashize.
Byabereye mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Kabageshi, Umurenge wa Ndaro.
Meya w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yabwiye UMUSEKE ko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, abasore batatu bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bagwirwa n’ikirombe.
Meya avuga ko babiri muri bo babashije gukurwamo banegekaye bajyanwa mu Kigo Nderabuzima, mugenzi wabo witwa Uwayezu Jean de Dieu w’Imyaka 18 y’amavuko we asigara mu kirombe.
Ati: “Kuva ku wa 6 ntabwo turabona Uwayezu Jean de Dieu, kandi ntabwo tuzi ko akiri muzima.”
Meya Nkusi avuga ko Inzego z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’iz’Umutekano zagiye kureba aho iyi mpanuka yabereye.
Uyu Muyobozi yavuze ko ikirombe cyagwiriye Uwayezu kimaze igihe gifunzwe, ariko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko bagakomeza kubikora.
Meya Nkusi yihanganishije umuryango w’uyu ugishakishwa, asaba abaturage kurinda abana babo ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi butemewe kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Meya yongeraho ko abavanywemo barimo kwitabwaho n’abaganga.
Avuga ko iperereza ryimbitse ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko ari bo bashuka urubyiruko rw’imyaka nk’iyi ya Uwayezu kwishora muri ibi bikorwa.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero

