Abarimu ibihumbi 122 ku banyeshuri miliyoni 4.8 – Ishusho ngari ku batanga n’abahabwa uburezi mu Rwanda

Mu Rwanda hari abarimu barenga ibihumbi 120

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2026, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe ku nshuro ya 60 bikaba ku nshuro ya 25 mu Rwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Gushyigikira abarimu: imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, mu butumwa yageneye abarimu yavuze ko buri muntu afite umwarimu yibuka kandi ashimira wamufashije gukabya inzozi ze, wamugaruriye icyizere, wamufashije gusobanukirwa cyangwa wameretse ko ashobora kugira.

Ni Umunsi wizihijwe raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’uburezi mu 2024/2025, igaragaza ko urugendo rugikomeje rwo kubaka uburezi mu Rwanda, hongerwa abarimu ndetse n’uburyo abagana ishuri bakomeje kwiyongera ku buryo ubu 1/3 cy’Abanyarwanda bari ku ntebe y’ishuri kuva mu mashuri y’inshuke kugeza ku bakuze biga gusoma no kwandika.

Ntiwavuga uburezi utavuze abarimu babutanga.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’uburezi mu 2024/2025i garagagaza ko hagati ya 2023/2024 na 2024/2025, umubare w’abakozi mu burezi wiyongereyeho 7.5%, uva ku 142,073 ugera ku 152,680.

Abarimu  bonyine biyongereyeho 9,280  bingana 8.2%, ikagaragza ko  ubu abarimu bangana na 122,828. Iri zamuka ryagaragaye hafi mu byiciro byose by’uburezi, bigaragaza ubushake bwo kunoza imyigishirize mu mashuri.

Gusa mu burezi bw’abakuze biga gusoma no kwandika, hagaragaye igabanuka rya 3.23% mu mubare w’abarimu, ahanini bitewe n’uko n’abiga muri icyo cyiciro baganutseho 9,1% bagera kuri 93.548.

Mu Rwanda abarimu b’igitsina gore nibo biganje cyane mu byiciro by’ibanze by’uburezi, aho bangana na 83.0% mu mashuri y’inshuke na 55.6% mu mashuri abanza.

Abagabo ni bo biganje mu byiciro byo hejuru, aho bangana na 64.7% mu mashuri yisumbuye, 69.5% mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET,) na 78.4% mu mashuri makuru.

Abakozi bo mu buyobozi bw’amashuri na bo bariyongereye, aho umubare wabo wazamutseho 5.5%, ugera ku 19,225. Abagabo baracyiganje mu myanya y’ubuyobozi, aho bangana na 59.1% mu burezi bw’ibanze na 62.6% mu mashuri makuru.

Ku bijyanye n’ubushobozi bw’abarimu mu mashuri y’inshuke 99.4% bafite impamyabushobozi zibemera kwigisha muri icyo cyiciro, naho mu mashuri abanza ho ni 99.8%.

Mu mashuri yisumbuye abangana na 87.1% bafite impamyabushobozu zibemerera kwigisha muri icyo cyiciro , naho muri TVET ni 83.6%.

Ku ruhande rw’abanyeshuri,  mu mwaka wa 2024/2025, umubare w’abanyeshuri wiyongereyeho 1.2%, ugera kuri 4,822,507. Ibi bivuze ko abarenga kimwe cya gatatu (34.2%) by’abaturage b’u Rwanda bari ku ntebe y’ishuri.

Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abigishirizwa mu marerero ari hirya no hino mu gihugu bagera kuri miliyoni 1.268.604 bigaragaza ko bagabanutseho 2,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko bageraga kuri 1.297.736.

Abana biga binyuze mu marerero bagabanutseho 15,5% kuko bageze kuri 585.370 bavuye kuri 692.507, mu gihe abiga mu mashuri y’incuke biyongereyeho 12,9% bituma bagera ku 683.234 bavuye ku 605.229.

Abiga mu mashuri abanza bagabanutseho 1,8% kubera ko bavuye kuri 3.006.709 bariho mu 2023/2024 bagera kuri 2.952.236 mu 2024/2025.

Abiga mu mashuri y’icyiciro rusange bagabanusteho 4,3% kubera ko bavuye kuri 598.860 bariho mu 2023/2024 bagera ku 573.321 mu 2024/2025. Mu mashuri yisumbuye yigisha ubumenyi rusange na mbonezamwuga biyongereyeho 8,6% bagera ku 213.294.

Abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), nk’abiga muri Level 1 kugeza kuri Level 5 biyongereyeho 15,6% bagera kuri 135,025.

Umubare w’abanyeshuri bari mu mashuri makuru, kaminuza no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro warazumutse ugera kuri 153.318, uvuye kuri 130.474 bigaragaza izamuka rya 17,5% mu mwaka umwe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article