Kigali: Umusore waretse gutwara moto akajya kurwanya Coronavirus abantu baramubabaza

Ndayisenga Gilbert wo mu Murenge wa Kimisigara mu Karere ka Nyarugenge, uvuga ko yiyemeje kureka akazi yari asanzwe akora ko gutwara abantu kuri moto ahitamo kurwanya Coronavirus, yavuze ko ababazwa n’imyumvire y’abantu.

Uyu musore avuga ko akorera umugisha w’Imana

Avuga ko agiye kumara amezi umunani atanga ubutumwa bwo kurwanya COVID-19 ariko akabona abantu barushaho kudohoka ku ngamba zo kurwanya COVID-19.

Uyu mugabo akunze kugaragara mu mihanda yo mu Mujyi rwagati i Kigali, mu mugongo aba ahetse ibyapa biriho ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus, ndetse n’ibindi abifite mu ntoki.

Avuga ko  igitekerezo cyo gukora aka kazi adahemberwa yakigize yizera ko Imana izamugororera,  cyavuye ku kuba yari amaze kubona abantu benshi bari gupfa bazize iki cyorezo  maze yiyemeza guhangana na cyo.

Ndayisenga yabwiye Umuseke  ko mu gihe cy’amezi umunani amaze akora aka kazi, ababazwa cyane n’uko abantu bakomeje kudohoka ingamba zo kwirinda Coronavirus kandi ikomeje koreka Isi.

Yagize ati “Mu bihe byashize abantu bubahirizaga ingamba ariko muri ino minsi abantu baradohotse rwose, nta muntu ucyambara agapfukamunwa, nta wubahiriza amabwiriza, n’abo tubibwiye uba ubona batabyumva neza.”

Muri uyu murimo afatanyamo n’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’Igihuhu ndetse n’abakorerabushake b’urubyiruko.

Gusa avuga ko hari ubwo urubyiruko rw’abakorerabushake na rwo rujya rurangara, ntirukebure abarenze ku mabwiriza kuko baba bashaka indamu kurusha kurwana ku magara y’abantu.

Ati “N’abakorerabushake bamwe na bamwe hari igihe ubona abaturage babanyuraho batambaye agapfukamunwa bagasa nkaho babyirengagije.”

- Advertisement -

Ndayisenga yakebuye abakorerabushake b’urubyiruko  bajya mu murimo wo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya Coronavirus bagamije inyungu aho  kurwana ku magara y’abantu benshi.

Uyu mugabo yemeza ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu baturage kuva ku rwego rwo hasi kugera hejuru kugira ngo icyorezo cya Coronavirus kibashe gutsindwa.

 

Ndayisenga abaho ate?

Moto yamufashaga gushaka amafaranga aracyayifite, gusa ntakiyikoresha atwara abagenzi, imufasha kujya ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko nubwo akora ubukangurambaga adahembwa ngo hari ubwo abagira neza bamubona yitanga bakamuha akazi gatandukanye.

Kuri ubu avuga ko hari ikigo cy’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda n’indimi cyamuhaye ako kwamamaza, akaba amanika ibyapa bitandukanye n’amatangazo akangurira abantu kuza kuryigamo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, mu kiganiro aherutse kugirana na   RBA  na we yavuze ko abantu badohotse  ingamba zo kwirinda Coronavirus nyuma yo kubona ko hari ibikorwa bimwe bikomorewe, bituma n’imibare y’abandura Coronavirus yiyongera mu gihugu.

Gusa atanga icyizere avuga ko uko u Rwanda rurushaho gukingira abantu benshi  ndetse n’abantu bagakomeza kwirinda biri mu bizatuma icyorezo cya Coronavirus gitsindwa.

Ndayisenga Gilbert avuga ko abantu badohotse ku ngamba zo kwirinda Covid-19 kandi ikomeje kwica benshi

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #COVID19 #RBC