Kim vs US: Twiteguye ibiganiro cyangwa guhangana na bo

Umuyobozi w’ikirenga wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un yavuze ko igihugu cye kiteguye ku mpande zombi haba inzira y’ibiganiro cyangwa guhangana na Leta zunze ubumwe za America, gusa avuga ko aho biteguye cyane ari uguhangana na America.

Kim Jong-un avuga ko aho biteguye cyane ari uguhangana na America

Hashize iminsi ubutegetsi bushya muri America bugerazgeza gushakisha abo muri Korea ya Ruguru ngo bagirane ibiganiro abandi ntibabahe umwanya bakikomereza ibyo barimo.

Ku wa Kane ku munsi wa gatatu w’ibiganiro by’abayobozi bo hejuru mu ishyaka ry’abakozi riri ku butegetsi, Kim Jong Un yavuze ku butegetsi bushya bwa America buyobowe na Joe Biden.

Kim yagize ati “Tugomba kwitegura guhangana kugira ngo turinde icyubahiro cy’igihugu cyacu, n’inyungu gifite mu iterambere ririmo ubwigenge.”

Yavuze ko kandi byaba biri mu nyungu yo guha umutekano usesuye igihugu.

Umuyobozi wa Korea ya Ruguru yavuze ko igihugu cye kiteguye ku cyemezo icyo ari cyo cyose cyafatwa, kikabyitwaramo neza kandi akarere kirimo kagakomeza gutekana.

Kim na Biden ntibacana uwaka, ubwo yiyamamazaga Biden yise Kim “ibandi” hashize igihe gito ngo arahirire kuba Perezida, Korea ya Ruguru igaragaza ingufu za gisirikare yubatse ndetse inereka isi ubwoko bushya bw’igisasu rutura.

Muri Mata, Biden yagaragaje igihugu cya Korea ya Ruguru nk’igiteje ikibazo gikomeye ku mutekano w’isi, ndetse agaragaza ko atiteguye kuzorohera Korea ya Ruguru.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Ubwo Joe Biden yiteguraga kurahirira kuyobora America, Korea ya Ruguru yeretse isi igisasu rutura gishya imaze gukora

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

#Rwanda #US #NorthKorea