Umunyamakuru yasabye Minisitiri Busingye kugenzura iby’iyicarubozo rivugwa “ahitwa Kwa Kabuga”

webmaster webmaster

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko mu nyandiko no mu mategeko by’u Rwanda ntaho ikitwa Kwa Kabuga kiba nubwo hari abantu batandukanye bajya babyandika.

Minisitiri Busingye avuga ko nta we ukwiye gukubitwa ku mpamvu iyo ari yo yose

Kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru  ya Leta Johnston Busingye yaganiraga  n’Abanyamakuru bari mu Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere Amategeko (ILPD), riherereye mu Karere ka Nyanza, yagarutse kuri imwe mu myanzuro ijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwateye utwatsi.

Iyo myanzuro rwari rwayishyikirijwe na Komisiyo y’ibihugu byo mu Muryango w’Abibumbye ifatanyije  n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Right watch).

Minisitiri Busingye ati “Mu myanzuro twanze kwemera mu mategeko yacu dusanzwe dufite hano mu gihugu, iyicarubozo rirabujijwe n’icyaha, kandi rirahanirwa ku warikoze biri no mu mategeko yacu.”

Undi mwanzuro u Rwanda rwateye utwatsi kuko bisanzwe mu mategeko yarwo harimo ko abantu badakwiye gufungirwa ahantu hatazwi ruvuga  ko n’ubundi ibyo bitemewe.

Umwe mu Banyamakuru yifashishije ingero afite yasabye Minisitiri Busingye ko hari ahantu bakwiye kwerekeza amaso.

Ati “Hari ikintu kijya kivugwa n’u Rwanda rutajya rwakira neza, ikintu cyo kwa Kabuga mfite ingero z’abantu bane bambwiye ko bakubitirwa kwa Kabuga, ibiryo barya rimwe ku munsi, bakoga rimwe mu Cyumweru gusa, ibyo bintu byo gukubitwa ntabwo bikorwa n’Abapolisi cyangwa abayobozi bo kwa Kabuga ahubwo bikorwa n’abantu baba bafungiyemo bamazemo imyaka myinshi, nifuza ko hariya hantu mwaherekeza amaso.”

Minisiti Busingye asubiza uyu Munyamakuru yahamije ko icyo kintu cyo Kwa Kabuga kivugwa mu Rwanda ntaho kiba arabishingira ko mu Rwanda hari ibigo ngororamuco bizwi.

Ati “Nagira ngo mbabwire ikintu kitwa Kwa Kabuga mu mategeko no mu nyandiko ntaho kiba.”

- Advertisement -

Minisitiri Busingye akomeza avuga ko hari ababyandika barimo n’imwe mu miryango itegamiye kuri Leta yandika Kwa Kabuga akibutsa ko mu Rwanda hari ibigo ngororamuco bifite abayobozi batandukanye bafite naho bakorera, avuga ko niba hari abakubitirwa muri ibyo bigo ngoramuco ababikora bakwiye kubihanirwa kuko nta mpamvu n’imwe yuko umuntu yaba aba mu bigo ngororamuco maze ngo ufate inkoni umukubite.

Ati “Uwabikora uwo ari we wese yaba uhamaze igihe kinini, uwaharwaniye na mugenzi we barakaranyije ku mpamvu iyo ari yo yose  cyangwa uwaharaye ijoro rimwe, uwabikora wese akwiye kubihanirwa.”

U Rwanda ruherutse gushyikirizwa imyanzuro 160 y’ibyo rugomba kwitaho, rukaba rwanakosora bimwe mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Imyanzuro  49 rwarayanze.

Iyi myanzuro itangwa mu bihugu by’Isi muri gahunda y’isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu ku Isi (Universal Periodic Review, UPR) bikaba bikorwa buri myaka itanu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA