Guma mu Rugo muri Kigali no mu Turere 8 YAKUWEHO, ingendo mu gihugu zasubukuwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyimazemo iminsi ivuyeho.

                                                            Inama yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Imyanzuro yafashwe iratangira gukurikizwa guhera ku Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021.

Harimo gukuraho Guma mu rugo  (Lockdown) mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Iyi nama yanzuye ko ingendo zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am), ibikorwa byose byemerewe gukora bizajya bifunga saa kumi n’imwe z’umugoroba(5:00pm).

Inama y’abaminisitiri yanzuye ko ibiro by’inzego za Leta n’izabikorera bifungura ariko bagakoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% abandi bakozi bagakora mu rugo.

Yanzuye kandi ko ibikorwa by’abikorera bikomorerwa ariko bakazakoresha 50% abandi bagakorera mu rugo.

Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zigomba gusubukura na zo ku itariki 1 Kanama, 2021 zikazajya zitabirwa n’abatarenze 30% by’ubushobozi bw’aho zibera, abazitabira bagasabwa kubanza kugaragaza ko bikingije Covid-19.

Amateraniro rusange arabujijwe. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara n’Uturere zo zafunguwe, uretse kujya no kuva mu Mirenge 50 iri muri gahunda ya Guma mu rugo.

- Advertisement -

Mu bindi byakomerewe harimo imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, aho zemerewe gutwara 30%, ibi kandi birareba n’abatwara amagare na za moto.

Amaresitora akaba yemerewe gukora ariko akajya apfunyikira abantu ibyo bakeneye (take-away).

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko siporo y’umuntu ku giti cye n’ikorewe hanze abantu bategeranye yemewe.

Mu bikorwa  Inama y’abaminisitiri yanzuye ko bigomba gufunga harimo insengero, utubari, pisine, ibigo bikorerwamo imyitozo ngorora mu biri n’imyidagaruro ndetse n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

Abaturage bose bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirina Covid-19, basiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

 

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste & NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW