Dr Kayumba washinze ishyaka RPD, afunzwe akekwaho “gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato”

Urwego rw’Igihugu rw’UBugenzacya RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi, Umunyapoliti akaba yarahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christophe akekwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha.

Dr Kayumba Christopher ni umwe mu bakunze kumvikana kuri Radio asesengura politiki

RIB ibinyujie kuri Twitter yavuze ko Dr Kayumba Christophe yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, nyuma yo gukora iperereza.

Yagize iti “Uyu munsi RIB yafunze Dr Kayumba Christopher nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandatukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracya kuri iki cyaha.”

Yakomeje igira iti “Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.”

Dr Kayumba Christopher atawe muri yombi nyuma yaho ku wa 8 Nzeri 2021, ahamagajwe kwitaba  RIB.

Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’ishyaka Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) ndetse usanzwe ari umusesenguzi muri Politiki,  muri Werurwe uyu mwaka yashinjwe gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa yigishije.

Muri Nyakanga 2020 nabwo yakatiwe n’Urukiko  igifungo cy’umwaka umwe nyuma yaho rumuhamije ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege cyangwa gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW