Kiliziya Gatolika yashimiwe uruhare rwayo mu kubaka umuryango Nyarwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette yashimiye Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuba barateguye gushishikariza abakirisitu n’abandi bose bafite umutima ukunda umuryango, gusoma no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu rwandiko ‘Amoris Laetitia’.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette

Urwandiko ‘Amoris Laetitia’ bisobanuye ibyishimo by’urukundo mu muryango rwanditswe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Nyirubutungane Papa Francis mu rwego rwo gushishikariza Abihaye Imana n’abagize umuryango bose kubungabunga amahoro mu muryango.

Iyi nyandiko igamije guha imbaraga nshya iyogezabutumwa rivuguruye ritagatifuza umuryango, rigasubiza ibibazo byawo kugira ngo urugo rurangwa n’ubudahemuka rukomeze rube intangiriro, igicumbi n’irerero ry’ubutungane.

Inyandiko ya ‘Amoris Leatitia’ bisobanuye “Ibyishimo by’urukundo” ihinduwe mu Kinyarwanda yamuritswe na Caritas Rwanda na Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe umuryango.

Nyiricyubahiro Karidinal Antoine Kambanda, yavuze ko n’ubwo umuryango urimo ibibazo ufite n’ibyiza byinshi byo kwishimira kandi n’ibibazo byakemurwa abantu bashyize hamwe, yongeyeho ko Kiliziya yifuza ko ingo zibana mu mahoro kuko urugo rwiza ari Kiliziya y’ibanze.

Nyiricyubahiro Karidinari Antoine Kambanda, yavuze ko urwandiko ‘Amoris Laetitia’ rwashyizwe mu Kinyarwanda kugira ngo Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ifashe Abanyarwanda n’abandi badakoresha indimi inyandiko yari yarasohotsemo.

Ati ” N’ubwo ari inyigisho ya Kiliziya yifitemo ubuhanga n’indangagaciro kuburyo n’abatari Abagatolika zishobora kubafasha.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette wari witabiriye imurika ry’inyandiko “Amoris Laetitia” yavuze ko bikwiriye ko abantu batuye isi muri rusange n’abatuye u Rwanda bashishikarizwa gushimangira urukundo nyarwo mu muryango kuko umuryango ariwo kiliziya y’ibanze n’umusingi igihugu cyubakiraho.

Yakomeje avuga ko urugo n’umuryango bishingiye ku rukundo Imana yateye mu muntu kuva ikimurema nk’umugabo n’umugore ikabaha kugira uruhare ku murimo wayo wo kurema bayibyarira abana bayinogeye maze urukundo narwo rukaba umutima w’urugo n’ishingiro ry’ubumwe bw’abashakanye.

- Advertisement -

Ati “Twese tuvuka mu muryango kandi tugakurira mu muryango. Umuryango niwo utugira abo turi bo kuko ibyo Imana idukorera byose ibinyuza mu bagize umuryango.”

Minisitiri Prof Bayisenge yashimiye ubufatanye mu nzego za Leta n’abanyamadini by’umwihariko Kiliziya Gatolika, avuga ko inzego zose zishishikajwe no gushakira hamwe icyatuma imiryango ibana neza mu mahoro n’abayigize babigizemo uruhare.

Tariki ya 08 mata 2016, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje ku mugaragaro ibaruwa ya gishumba izwi, mu gifaransa, ku izina rya “Exhortation Apostolique” Papa yayishyizeho umukono ubwe ku ya 19 werurwe 2016.

Iyi baruwa yerekeranye n’inama ebyiri zitwa Sinodi zabaye i Roma (mu kwakira 2014 na 2015), zitumijwe kandi ziyobowe na Papa Fransisiko. Izo Sinodi zombi zigaga ahanini ku mibereho y’umuryango muri ibi bihe ndeste n’ibibazo biwugarije.

Nyiricyubahiro Karidinari Kambanda Antoine yavuze ko urwandiko ‘Amoris Laetitia’ rwashyizwe mu Kinyarwanda kugira ngo Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ifashe Abanyarwanda n’abandi badakoresha indimi inyandiko yari yarasohotsemo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW