Kigali: Abamotari bakoze imyigaragambyo yamagana amafaranga y’umurengera bishyuzwa

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kigali bazindukiye hirya no hino mu mihanda bigaragambya kubera amafaranga y’umurengera bishyuzwa harimo ubwishingizi bwikubye kabiri ndetse nayo bakatwa kuri mubazi zamaze no kuba zikubita hasi igiciro cy’urugendo kandi essence yaruriye.

Baravuga ko babangamiwe kandi n’igiciro cy’ubwishingizi cyatumbagiye

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kane, tariki 13 Mutarama 2022, nibwo aba bamotari bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo mu muhanda wo mu Mujyi rwagati hafi n’ahahoze gereza ya 1930. Ibikorwa nk’ibi banabikoreye  i Nyamirambo, ku Muhima, Gikondo muri Kicukiro no ku Gishushu mu Karere ka Gasabo.

Aba bamotari barataka ko buri mwaka bishyuzwa amafaranga arenga ibihumbi 500Frw badashyizeho ayo barimo gukatwa kuri za mubazi zakubise ishoka igiciro cy’urugendo. Uku kwinubira gukatwa ku mafaranga baba bishyuwe n’umugenzi baravuga ko bituma bisanga bakorera mu bihombo kandi n’ibikomoka kuri peterole byarahenze.

Ni mu gihe izi mubazi zitaramara icyumweru zikoreshwa n’abamotari bo mu Mujyi wa Kigali, aho umugenzi atagiciririkanya na motari ku giciro cy’urugendo bagiye gukora kuko mubazi ariyo igena igiciro bitewe n’urugendo bakoze.

Bamwe mu bamotari baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko biteye agahinda kubona amafaranga bakatwa kuri mubazi ndetse n’ayo bishyuzwa harimo arenga ibihumbi 200 Frw y’ubwishingizi, ariyo mpamvu bahisemo kujya mu muhanda kugira ngo inzego bireba zite ku bibazo bafite.

Umwe mu bamotari ati “Dufite ikibazo rwose reba ubwishingizi barabwurije ni nk’ubwa rukururana, ubuse bizaherera he ko bidusiga mu madeni. Twahisemo kuza aha kugirango abayobozi barebe agahinda n’akarengane duhura nako. Itegereze nawe ipantaro n’inkweto nambaye, ubuse naniwe kwambara neza nk’abandi ariko nimbikora amafaranga n’imisanzu twakwa nayakurahe.”

Undi ati “Mudukorere ubuvugizi rwose, nawe se assurance yaruriye, baradukata aya koperative, ugashyiraho nayo bakata kuri za mubazi, aka ni akarengane mubazi zabo bazisubirane rwose.”

Uyu mu motari we aravuga amafaranga bakatwa, agira ati “Dutanga umusoro w’amafaranga 1,500Frw wa RURA, twishyura Rwanda Revenue ibihumbi 18 Frw ku gihembwe, koperetive tuyitangaho ibihumbi 5,000Frw ntacyo itumariye. Ikibabaje bazanye mubazi maze igiciro bagikubita hasi kandi essence yaruriye utwo duke kandi natwo barayakata iyo tuyabikuza.”

Uyu we yasabye ko Perezida wa Repubulika yagira icyo abikoraho, ati “Iyi si imyigaragambo, twe turi gusaba Perezida aturenganure kuko ibi ntacyo bitumariye, izo mubazi ntahuzanzira zigira kandi iyo bagufashe moto bahita bayitwara.”

- Advertisement -

Hari na bamwe mu ba motari bavugaga ko moto zabo zafashwe na Polisi kubera ko bafashwe mubazi zidakora. Aba bamotari bagashimangira ko iyi mashini ibara igiciro ku rugendo umugenzi yakoze batamenyeshejwe ko hari amafaranga bazajya bakatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo muhanda, SSP Irere René, aganira n’UMUSEKE, yavuzeko kuba abamotari bahisemo kujya mu muhanda atari inzira nziza kuko bafite inzego zibavuganira harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative ndetse n’impuzamashyirahamwe zabo.

Ati “Kujya mu muhanda siyo nzira nziza yo kugaragaza ibibazo bafite kuko bakwiye kunyuzwa mu makoperative babarizwamo byabananira bakabigeza ku nzego zo hejuru. Bafite impuzamashyirahamwe, bafite RCA ishinzwe amakoperative kandi yabisuzuma, hari RURA itanga uburenganzira bw’ubwikorezi bayegera ibibazo byabo bigashakirwa igisubizo.”

SSP Irere René, asaba abamotari gukoresha umuhanda neza bakubahiriza amategeko n’amabwiriza mu rwego rwo gukora akazi kabo neza ndetse bakirinda gucibwa amafaranga y’amande bya hato na hato.

UMUSEKE wifuje kumenya icyo inzego bireba nka RURA n’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda zibivugaho, gusa RURA batangaje ko abayobozi bafite mu nshingano ibikorwa bo mu muhanda bari mu nama bose, ninako umuyobozi wa Mpuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWAKOTAMO), Ngarambe Daniel nawe yavuze ko afite inama.

Iyi nkuru irakomeza gukurikiranwa, mu gihe izi nzego zagira ibyo zitangaza bikazatangazwa.

Abamotari ntibakozwa ibya mubazi zakubise ishoko igiciro cy’urugendo kandi na duke bishyuwe bakadukata

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW