Nyamvumba yemeye ko yijanditse muri RUSWA asaba imbabazi Perezida Kagame

*Yasobanuye uko yabaye Umuhuza muri ruswa ya miliyari 7Frw

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire bwa Nyamvumba Robert, yisubiye ku buryo yaburanye mbere ahakana icyaha, avuga ko yijanditse muri Ruswa ndetse asaba imbabazi Perezida Paul Kagame anatakambira Urukiko.

Nyamvumba Robert ubwo yazaga kuburana ubujurire bwe bwambere mu rukiko rukuru yaracungiwe umutekano bikomeye n’abacungagereza

Robert Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke, ndetse akatirwa gufungwa imyaka 6 no gutanga ihazabu ya miliyari 21,6Frw,

https://p3g.7a0.myftpupload.com/robert-nyamvumba-washakaga-ruswa-ya-miliyari-7frw-akatiwe-gufungwa-imyaka-6.html

Urubanza rwe rw’ubujurire rwaburanisjijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Saa 10h00 a.m nibwo inteko iburanisha urubanza rwa Nyamvumba yinjiye mu cyumba cy’urukiko, igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko,  Ubushinjacyaha muri uru rubanza buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri bashinje bari ku kicyaro cy’Ubushinjacyaha.

Nyamvumba Robert yunganirwa n’abanyamategeko bane, bayobowe na Me Shema Charles Gakuba, Me Sadi Jashi, Me Sebukonoke Innocent na Me Floride Kabasinga aba banyamategeko bamwunganiye bari kuri Gereza ya Nyarugenge, i Mageragere.

 

Nyamvumba yavuze ko yabaye Umuhuza muri ruswa ya miliyari 7Frw

- Advertisement -

Ubwo umucamanza yahaga ijambo Nyamvumba Robert ngo asobanure impamvu zatumye ajururira mu Rukiko Rukuru, yavuze ko ahanini byaturutse ku gihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2020 cyo gufungwa imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya Miliyari 21,6Frw.

Nyamvumba yabwiye urukiko ko rwamwigirijeho nkana ko n’iyo yamara imyaka 200 yashira atarabona ayo mafaranga.

Ati “Nyakubahwa Perezida ibyo byo ziriya Miliyari z’indishyi naciwe n’Urukiko zo ntazo nabona pe, n’iyo mpamvu ndi hano ntakambira Urukiko kugira ngo murebe uko nagabanyirizwa ibi bihano.’’

Umucamanza yabasabye Nyamvumba Robert gusobanurira Urukiko mu magambo imbabazi asaba uko yakoze icyaha n’ibyo asabira imbabazi.

Nyamvumba Robert yatangiye abwira Umucamanza ko ibyo agiye kuvuga n’ubundi yabivuze no mu nyandiko urukiko rufite.

Ati “Njye nasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repeburika, nzisaba no mu nzego zose naciyemo ubwo zambazaga ku cyaha cya ruswa nakekwagaho n’Ubushinjacyaha.”

Nyamvumba yavuze ko asabye urukiko imbabazi, Abanyarwanda bose bumvise inkuru ye, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwamubajije mu bihe bitandukanye, ndetse n’Ubushinjacyaha bwagiye bumubaza ibibazo bijyanye na Dosiye ye mbere y’uko iregera mu rukiko.

Yabwiye Urukiko ko yishinja ko yabaye umuhuza hagati ya rwiyemezamirimo w’Umunya-Espagne wari watsindiye isoko, witwa Javier Elizalde n’umushoramari witwa Niyomugabo Damascene.

Nyamvumba yavuze ko uyu Niyomugabo Damascene yamusabye ko yazamuhuza na Javier  Elizalde wari umaze gutsindira isoko rwa Miliyari 72,9Frw ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955,8Km mu bice bitandukanye mu gihugu hose, iryo soko ryagombaga kumara imyaka icyenda y’ingengo y’imari yo kuva 2019/2020  kugeza muri 2027/2028.

Me Shema Gakuba Charles na Me Sadi Jashi basabye ko Nyamvumba ataburanishwa kuko bataraganira kubujurire bwe

Nyamvumba yavuze ko uyu Niyomugabo Damascine yamusabye ko mu gihe Javier Elizalde yazaba abonye iri soko yazamuha 10%  (Arenga miliyari 7Frw y’agaciro k’isoko ryose) nk’ishimwe kuko azakurikirana Dosiye ye yo kwishyurwa kugira ngo abone amafaranga mu buryo bwihuse.

Nubwo Nyamvumba yemereye Urukiko ko yahuye na Javier akamwaka ruswa igera kuri Miliyari 7Frw, yagombaga gushyikiriza uwo rwiyemezamirimo Niyomugabo, nta bimenyetso yeretse Urukiko byerekana ko koko Niyomugabo ari we wari wamutumye iyo ruswa, ari na yo mpamvu Ubushinjacyaha butigeze bukurikirana Niyomugabo Damascene, ngo uyu munsi na we abe ari mu Rukiko aburana kuri iyo ruswa yari hagati ya Nyamvumba na Javier Elizalde.

Nyamvumba Robert yabwiye Urukiko ko nk’umuntu wari umukozi wa Minisiteri y’ibikorwa remezo umwanya yagiyeho ashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri, yicuza ko yabaye umuhuza w’uwakaga ruswa Javier Elzalde na we kandi ari umuyobozi.

Ati “Ibyo ndabisabira imbabazi.’’

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busaba Urukiko ko ibihano byahawe Nyamvumba n’Urukiko Rwisumbuye muri Nzeri 2020 byazagumaho kuko nubwo Nyamvumba yasabye imbabazi yazisabye igice.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwatunguwe no kumva ibintu byose Nyamvumba abyegeka kuri Niyomugabo aho kubyishyiraho ngo anasabe imbabazi anemera uruhawe rwe.

Urukiko rwabajije Nyamvumba Robert impamvu yaburanye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahakana ibyaha byose yashinjwaga, avuGA ko yaburanye ahakana ku rwego rwa mbere kubera igihunga bitewe n’igihe yafatiwe cya Guma mu Rugo ya mbere.

Nyamvumba yanavuze ko yatinze kwizera abamwunganira mu mategeko kuko atari abazi, ko atanagize uruhare mu kubashaka, ngo Abanyamategeko be yabashakiwe n’umuryango we.

Ati “Ibyo byose nibyo byatumye ninangira umutima mbanza kuburana mpakana ibyaha byose naregwaga.’’

Me Shema Gakuba Charles wunganira Nyamvuga yasabye urukiko ko mu gihe rwazaba rwiherereye rwazaca inkoni izamba rukababarira umukiliya we.

Ati “Nyakubahwa Mucamanza twaje hano tuje gutakamba, murabona ko umukiliya wange yahindutse n’imiburanireye yarahindutse.’’

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha impamvu batabajije Javier Elizalde kugira ngo uyu munsi mu Rukiko habe hari ubuhamya bwe yatanze busobanura neza uko yatswe ruswa, anavuge iyo aramuka ayitanze koko uwo yagombaga kuyishyikiriza, Ubushinjacyaha buvuga ko bwabonye bitari bikenewe kuko uyu Javier yagize igihe gihagije cyo gusobanura ikirego cye muri RIB.

Umucamanza yumvise impande zose apfundikira iburanisha avuga ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 07 Gashyantare, 2022.

Iburanisha rya none ryamaze amasaha atatu impande zombi ziri kuvuguruzanya mu byavugirwaga mu rukiko. Nyamvumba Robert agiye kumara imyaka ibiri afunzwe

Mu rukiko harimo n’abantu bane bo mu muryango wa Nyamvumba Robert.

Uru rubanza rwaburanishijwe ubujurire rumaze gusubikwa inshuro enye mu bihe bitandukanye, akenshi isubikwa ryaturukaga ku bunganira Nyamvumba Robert.

Nyamvumba Robert yatangiye kuburana bwa mbere mu Rukiko Rukuru, ubujurire ku wa 04 Ukwakira, 2021.

Mbere yo kwinjira mu Rukiko abacungagererza bamukuyeho amapingu aha ni murukiko rukuru muntangiriro z’ukwakira 2021

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW