Itorero ridafite umwuka wera riba ar’imfubyi – Rev Uwambaje Emmanuel

Rev Uwambaje Emmanuel Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu yabwiye abitabiriye igiterane cy’iminsi irindwi kiri kubera kuri ADEPR Gashyekero ko iyo Umwuka wera atari mu itorero riba rimeze nk’imfubyi.

Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu, Pasiteri Uwambaje Emmanuel

Ni igiterane cyatangiye kuwa Mbere tariki 14 Werurwe kikazasozwa ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022.

Muri iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Nzaryubaka rimere uko ryahoze kera” Umushumba w’Ururembo rwa Rubavu, yahamagariye Abakristo kugaragaza Yesu atari mu magambo gusa ahamya ko amazina y’icyubahiro atari yo azahindura Itorero.

Umuramyi Danny Mutabazi umaze kwamamara mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda yashimishije abitabiriye iki giterane gikomeye.

Muri iki giterane Rev Uwambaje yavuze ko iyo ukoze icyo ushoboye nta gahato bikuvuye ku mutima bigira agaciro ku buzima.

Avuga ko Itorero rikeneye ububyutse bw’Umwuka wera, ko iyo ububyutse bwaje abantu bihana bagakorera ijuru.

Ati “Nta mwuka wera gukizwa ntabwo byemera, kuko umwuka utera umwete wo gukora ibyo Imana ishaka.”

Akomeza agira ati “Iyo umwuka wera atari mu itorero riba rimeze nk’imfubyi.”

Avuga ko agafu katagize icyo kakumariye ukwiriye kugashyira umuhanuzi kugira ngo agaheshe umugisha, asaba abavuga ko bazi Imana babyerekanisha imbuto bera.

- Advertisement -

Avuga ko iyo Imana ishaka kugukoresha iteganya naho uzakorera imirimo yayo ko mu nzego zose hari abantu b’Imana.

Pasiteri Uwambaje yerekanye ko Imana ifite imbaraga zo kuzigama abayubaha bakayikorera mu gihe ishakiye kandi cya nyacyo.

Ati “Imana yagupfunyitse ntawagupfunyura, ikubika muri envelope ikakuzingura igihe ishakiye.”

Uyu mupasiteri yabwiye abitabiriye iki giterane ko Imana yabazigamye kugira ngo itangire kubakoresha.

Abacyitabiriye bahembuwe bidasanzwe no gutaramana na Danny Mutabazi uri mubakunzwe mu Rwanda.

Byari ibihe bidasanzwe byo guhimbaza no kuramya Imana ku Banyarwanda n’abakirisitu by’umwihariko bazirikana ishimwe ku Mana yabarinze.

Umuramyi Danny Mutabazi yanyuze abitabiriye iki giterane ku munsi wa Kane

Abayobozi batandukanye bakurikiye inyigisho

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW